RFL
Kigali

Burna Boy yibasiwe n’abafana ba Davido

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/11/2020 12:36
0


Umuhanzi Burna Boy yibasiwe n’abafana b'umuhanzi Davido nyuma y'amagambo Burna Boy yavuze asebya album nshya ya Davido. Kuri ubu urufaya rw’amagambo y'abafana amugeze ahabi.



Mu ijoro ryakeye saa sita zijoro nibwo umuhanzi Davido yasohoye album ye yari itegerejwe na benshi yise A Better Time. Iyi album kandi yayikoranye n’abahanzi bakomeye barimo Chris Brown,vNicki Minaj, Nas, Hit-Boy hamwe na Young Thug.

Nyuma y'amasaha abiri gusa iyi album isohotse nibwo Burna Boy yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko iyo album ari mbi cyane ndetse ko abantu badakwiye kuyitaho umwanya bayumva. Akimara kubyandika abafana ba Davido ni bwo batangiye kumwibasira.

Uyu muhanzi Burna Boy uri mu bahanzi bakomeye ku mugabane w’Africa ndetse aherutse no kujya ku rutonde rw’abavuga rikijyana muri Africa. Gusa ibyo ntibyabujije abafana ba Davido gukoresha imbuga nkoranyambaga bamutuka.

Muri bimwe abafana ba Davido bari kumubwira harimo nko kuba yatinyutse gusebya Davido kandi album ye ariyo nziza cyane kurusha iyo aherutse gusohora yise Twice As Tall. Arazira kandi kuba yaranavuze ko ariwe muhanzi wa mbere muri Africa.

Ibi bibaye nyuma y'uko umubano w'aba bahanzi bombi uzamo agatotsi kandi ubusanzwe bari inshuti, ibi byatewe n'uko mu kwezi gushize Burna Boy yavuze ko ariwe muhanzi ukomeye ndetse ko arusha abandi bose barimo Wizkid, Davido hamwe na Patoranking.

Akimara gutangaza ibyo ntabwo aba bahanzi yishongoyeho bagize icyo bamusubiza kugeza mu cyumweru gishize ubwo Davido yasohoye indirimbo ye ya mbere yise Fem, iyi ikaba ariyo ndirimbo ya mbere kuri album nshya. Iyi ndirimbo akaba ariyo yasubirijemo Burna Boy wamwishongoyeho.

Iyi ndirimbo kandi mu gitero cya mbere aririmba ati “Mumbwirire Odogwu ko atariwe wa mbere yaba ari mu kuririmba cyangwa n’umutungo, mumubwire ko atabindusha kandi murusha gukundwa, mumwibutse kandi ineza namugiriye ataramenyekana”.

Nta gushidikanya ayo magambo Davido yayabwiraga Burna Boy kuko ariwe wiyise Odogwu. Aya magambo akaba ari nayo abafana ba Davido bari gukoresha basubiza Burna Boy ku mbuga nkoranyambaga. Ikiyongeraho ni uko banamubwiye ko yirengagije ko aririmba nabi ndetse ijwi rye barigereranya n'iry’igikeri kuko aririmba asa nk'uhiritira.

Burna Boy wataziriwe Mr Frog bitewe n'ijwi rye, kugeza ubu mu gihugu cya Nigeria amagambo ari guca ibintu ni hashtag yiswe #muteMrfrog bivuze ngo mucecekeshe gikeri. Ibi byose bikaba byakozwe n'abafana ba Davido batashimishijwe n'ibyo Burna Boy yamuvuzeho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND