RFL
Kigali

Umusaruro ndawubasezeranyije: Umuhanzi Aimable Twahirwa kuri Perezida Kagame wamugiriye icyizere

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/11/2020 7:27
0


Umuhanzi Aimable Twahirwa wamenyekanye mu bari bagize Akanama Nkemurampaka k’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, yandikanye ishema n’ubwuzu yatewe n’inshingano yahawe na Perezida Paul Kagame muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.



Inama y’Abaminisitiri yateranye mu ijoro rya tariki 11 Ugushyingo 2020, yari iyobowe na Perezida Paul Kagame, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo n’umuhanzi Aimable Twahirwa wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe guteza imbere umuco muri Minisiteri y'Urubyiruko n’Umuco.

Ni ibintu byishimiwe na benshi bafite aho bahuriye n’inganda ndangamuco, barimo umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana wifurije ishya n’ihirwe Aimable Twahirwa.

Ni mu gihe Alex Muyoboke wabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye, yavuze ko atewe ishema no kuba mu gihugu cyiza kiyobowe na Perezida Paul Kagame ‘Ureberera abanyarwanda ukamenya ibyo bakeneye kandi mu gihe gikwiye’.

Muyoboke yavuze ko kuba Aimable Twahirwa yagizwe Umuyobozi muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ari ‘Iby’agaciro kuri njye, umuhanzi ndetse n’undi muntu wese ubarizwa mu ruganda rw’ubugeni n’ubuhanzi’.

Uyu mugabo akomeza avuga ko Aimable ari impirimbanyi y’iterambere ry’umuco n’ubuhanzi muri rusange kuva mu ‘mabyiruka ye’.

Yavuze ko yizeye adashidikanya ko agiye ‘kuduhagararira neza kandi azabasha kugeza ubutumwa aho mwamutumye Nyakubahwa Perezida.’

Ati “Nkwifurije ishya n’ihirwe mu nshingano wahawe muvandimwe wanjye Aimable Twahirwa ukaba n’inshuti y’abahanzi.”

Mu ijoro ry’uyu wa Kane tariki 12 Ugushyingo 2020, Aimable Twahirwa yanditse kuri konti ye ya Twitter, ashima byimazeyo Perezida Paul Kagame wamugiriye icyizere, avuga ko asabwe umusanzu aho yisanga, amwizeza umusaruro.

Agira ati “Nsabwe umusanzu aho nsanzwe nisanga, umusaruro ndawubasezeranyije.” Uyu muhanzi ubimazemo igihe kinini yanavuze ko u Rwanda rukwiye ‘umuco udacika udacogora’. Asezeranya Perezida Kagame kutazatatira intambwe yizihiye u Rwanda, ahora atoza. 

Umuhanzi Aimable Twahirwa yizeje Perezida Kagame gutanga umusaruro mu mirimo yamushinze muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco

Inkuru bifitanye isano: Umuhanzi Twahirwa Aimable wabaye umukemurampaka muri Primus Guma Guma yagizwe Umuyobozi muri Minisiteri








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND