Singapore ni igihugu kimwe kitazigera gihagarika gukomeza gutangaza abagisuye ndetse n’isi muri rusange. Kizwi ku izina rya Repubulika ya Singapore, ni umujyi ndetse n'igihugu giherereye mu Majyepfo y'Uburasirazuba bwa Aziya. Ni igihugu kigizwe n’umuco n’amateka bitandukanye bitewe n’abaturage bagituye, hamwe n’ibiribwa bidasanzwe bibayo.
Muri iyi nkuru tugiye kubabwira ibintu bidasanzwe ku gihugu
cya Singapore benshi bakunda kugereranya n’u Rwanda bitewe n’ukuntu cyateye
imbere vuba bigizwemo uruhare na Nyakwigendera Lee kuan Yu waharaniye ubwigenge
bwacyo akanaba Minisriri w’Intebe wacyo wa mbere.
17. Kuva mu 1905,
igihugu cya Singapore kimaze guhindura ingengabihe kigenderaho inshuro zigera
kuri esheshatu zose. Ubu kikaba kingendera ku ngengabihe ya GMT ya +8 kugira ngo
gihuze na Malaysia ariko si yo kuko mu buryo buzima kandi buri tekinike yaba
igendera kuri GMT ya +7.5
16. Kurya
shikareti mu ruhame ntabwo byemewe muri Singapore cyereka umuntu ufite urupapuro
yahawe na Muganga.
15. Singapore ni
kimwe mu bihugu 20 bito ku isi. Ikaba igizwe n’ibirwa byinshi aho ikinini
muri byo gifite uburebure bugera kuri kilometer 42 naho ubugari bungana na
kilometer 23. Muri rusange Singapore ifite ubuso bungana na kilometer kare 683.
14. Muri Singapore
hari igipimo ntarengwa cy'uko inyubako ndende zitagomba kurenga metero 250 z’uburebure.
13. Inzu ndende
muri Singapore ni Tanjong Pagar centre ikaba ireshya na metero 290, ikaba
yaratashywe muri 2016. Iyi nzu yabiherewe uruhushya kugira ngo irenge ku
burebure bugenerwa inyubako muri iki gihugu.
12. Singapore ni
umwe mu mijyi itatu ikaba n’igihugu icyarimwe. Indi ibiri ni Monaco na Vatican.
11. Ijambo
Singapore rituruka ku ijambo ry'iki Malaya “Singapura” ryakoreshwaga mu gihugu
bisobanura UMUJYI W’INTARE. Ibi byaje nyuma y'uko igikomangoma cya Singapura
SUMATRA yikanze intare kuri iki kirwa kandi ntayigeze ihakandagira na rimwe.
10. Singapore
ifite indimi enye zemewe n’amategeko ari zo: English, Malay, Mandarin na Tamil
ariko Malay ni rwo rurimi rukoreshwa nk’urw'ibanze nk'uko biri mu itegeko
nshinga. Abaturage bo muri Singapore bafite urundi rurimi rwa gatanu rwitwa
SINGLISH rukunda kuvugwa n’abaturage gakondo baho.
9. Abaturage bo
muri Singapore ni bo bantu ba mbere bafite umuvuduko uri hejuru cyane mu kugenda
n’amaguru. Aho bagenda kilometer 6.15 ku isaha.
8. Abaturage
benshi bo muri Singapore ni aba Buddhist hagakurikiraho abakiristo, islam n'aba
Hindu.
7. Singapore
igaragaramo Umurage w’isi wagenwe na UNESCO: Ubusitani bwa Botanika muri
Singapore, bwashinzwe mu 1859 igihe Singapore mu bukoloni bw’Ingoma
y’u Bwongereza. Bumwe mu busitani butatu ku isi bufite igicumbi cya UNESCO, ubwo
busitani bwagize uruhare runini mu bucuruzi bw’amabuye ya rubber mu Majyepfo
y’iburasirazuba bwa Aziya mu ntangiriro z'ikinyejana cya 20.
6. Itegeko Nshinga
rya Singapore ryemeza ubwisanzure bwo kuvuga icyo umuntu ashaka. Icyakora,
itegeko nshinga ryemerera Guverinoma kugabanya ubwo bwisanzure "nk’ibibuza
ko ari ngombwa cyangwa byiza." Guverinoma ivuga ko ibibujijwe ari ngombwa
kugira ngo ubwumvikane buke hagati y’amoko menshi agize igihugu bugabanuke.
5. Nyuma ya New
Zealand, Singapore niyo iza ku mwanya wa Kabiri mu korohereza abantu baturutse
imihanda yose gukorerayo ubucuruzi nk'uko bigaragazwa n’urutonde rwashyizwe hanze
na Banki y’isi.
4. Indirimbo
y’ubahiriza igihugu cya Singapore yanditse ku noti y’igihumbi ku mafaranga
akoreshwa muri iki gihugu mu buryo bwa “MICRO TEXT”. Micro text ni nk'uburyo bwo
kwandika ibintu mu mpine.
3. Isumo rirerire
ku isi ryakozwe n’umuntu riba mu nzu imbere, turisanga muri Singapore mu
busitani bwitwa GARDENS BY THE BAY, bukaba bureshya na Metero 35.
2. Singapore
ikunda cyane ubwiherero rwose! Guverinoma mu by'ukuri yashyizeho icyemezo
cy’umuryango w’abibumbye cyo kwizihiza ku wa 19 Ugushyingo nk'umunsi
w’ubwiherero ku isi, maze mu 2001, umuryango w’ubwiherero ku isi urashingwa.
1. Singapore ni cyo
gihugu cya mbere muri Aziya kirangwamo ruswa nkeya kikaba icya gatanu ku Isi
yose.
Src: www.holidify.com
& www.usnews.com
TANGA IGITECYEREZO