RFL
Kigali

Umuramyi Yves Ndahiro yakoranye indirimbo na Neg G asaba abanyamatorero kudafata abakora 'Secular' nk’abapagani

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:12/11/2020 17:36
0


Umuramyi Ndahiro Yves yavuze ko yakoranye indirimbo n’umuraperi Neg G The General mu rwego rwo kugaragaza ko abakora umuziki usanzwe (Secular Music) bazi Imana atari abapagani nk'uko abanyamadini benshi babafata.



Ndahiro Yve ni umuramyi ubarizwa mu itorero ryitwa Bethlehem Miracle Church mu mujyi wa Kigali. Usibye kuririmba ku giti cye abarizwa no muri minisiteri yitwa The Tabernacles no mu itsinda ry'abaramyi ryitwa "Worship us”. Ni n'umuyobozi mukuru wa korari nkuru muri Bethlehem Miracle Church yitwa Bethlehem Miracle choir.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise “Utagushima ni nde” yakoranye n’umuraperi Neg G The General, Ndahiro Yves yasobanuye icyatumye ahitamo kwifashisha uyu muraperi uherutse kuva Iwawa kubera gukoresha ibiyobyabwenge.


Ndahiro Yves avuga ko Neg G afite umwuka w'Imana

Ndahiro Yves yagize ati “Neg G ndamwubaha ni umuririmbyi w’umuhanga. Ikindi cya kabiri twarabiganiriye arabyumva ambwira ko nawe afite amashimwe. Yaravuze ati rwose njyewe mfite amashimwe menshi nkwiriye gushima Imana hari ibyo yansimbukije hari ibyo yankoreye”.

Yakomeje avuga ko kumwifashisha yabikoze ashaka kugaragariza abantu ko n’abahanzi bakora indirimbo zisanzwe nabo Imana ibagirira neza, bitandukanye n’uko bamwe usanga babafata nk’abapagani, abasaba kutabacira urubanza. Iyi ndirimbo ye nshya ije isanga izindi ebyiiri afite, zirimo iyitwa ‘Impundu’ n’iyitwa ‘Nzi yuko ushobora byose’. Wayisanga kuri Youtube Channel ye yitwa Yves Ndahiro.


Umuraperi Neg G The General wifashishijwe n'umuramyi Ndahiro Yves, agezweho mu ndirimbo 'Nta muntu wari uzi ibi bintu'. Iyi ndirimbo hari amakuru avuga ko iri gusubirwamo ikazumvikanamo abahanzi nka P Fla, Neg G, Racine, Mukadaff n'abandi. Iri gukorwa na Producer Trackslayer.

UMVA HANO INDIRIMBO 'UTAGUSHIMA NI NDE' YA YVES NDAHIRO FT NEG G THE GENERAL







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND