RFL
Kigali

Twahirwa Aimable wabaye umukemurampaka muri Primus Guma Guma yagizwe Umuyobozi muri Minisiteri

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/11/2020 9:24
0


Twahirwa Aimble, umunyarwanda w’impuguke mu by’umuco mu karere, wabaye umwe mu bari bagize Akanama Nkemurampaka ka Primus Guma Guma Super Star mu bihe bitandukanye, yagizwe umuyobozi muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.



Inama y’Abaminisitiri yateranye mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020, iyobowe na Perezida Paul Kagame, yagize Aimable Twahirwa Umuyobozi Mukuru Ushinzwe iterambere ry'Umuco muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco.

Twahirwa Aimable yize mu ishuri ry’ubuhanzi ‘Ecole Internationale de Theatre et de Mouvements Jacques Lecoq” ry’i Paris mu Bufaransa, ari naho yatangiriye kugaragariza impano y’ubuhanzi yakomeje kwagura kugeza n’ubu.

Uyu mugabo afite impamyabumeyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho. Yateguye ibitaramo byinshi byibanda ku muco anatoza abaririmbyi, ababyinnyi n’abakina amakinamico mu Itorero rya Kaminuza ya Butare ryitwa Indangamuco.

Twahirwa yayoboye Ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda cyita ku Muco n’ubuhanzi (Centre Universitaire des Arts/Butare); yayoboye Ikigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara (Maison des Jeunes Kimisagara), anayobora Umuryango Mpuzamahanga La Benevolencija Grands Lacs, nk’umuyobozi Mukuru wayo mu Rwanda.

Azwi cyane nk’Umujyanama, umutoza n’uwari ukuriye utunama nkemurampaka mu marushanwa yo mu Rwanda arimo Primus Guma Guma Super Star, Groove Awards Rwanda, Arts Rwanda-Ubuhanzi n’andi akomeye. Uyu mugabo anabarizwa mu irushanwa ryitwa Jeux de La Francophonie abereye impuguke n’ugize Akanama Nkemurampaka.

Twahirwa Aimable umenyerewe mu bikorwa by'imyidagaduro mu Rwanda, yagizwe Umuyobozi ushinzwe iterambere ry'Umuco muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco


Imyanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND