Kuva ku wa gatandatu, tariki ya 7 Ugushyingo 2020, Joe Biden yatangiye kwakira ubutumwa bw’abaperezida kimwe n’abakuru ba za guverinoma b’ibihugu bitandukanye. Nyamara n’ubwo ibi byabaye, hari umubare w’abandi ndetse bayobora ibihugu bikomeye batigeze bifuriza ishya n’ihirwe Biden mu mirimo azarahirira mu kwezi kwa mbere.
Usibye
kuba bataramwifurije ishya n’ihirwe ku mirimo mishya azarahirira mu kwezi kwa
mbere k’umwaka utaha nib anta gihindutse, hari abakuru b’ibihugu ahubwo
berekanye ko bashyigikiye ko Trump yanze kwemera bimwe mu byavuye mu matora.
Ese
ni iki cyateye aba bayobozi kutifatanya na Joe Biden mu ntsinzi ye? Ese abo
bayobozi ni bande?
Vladimir Putin
Perezida
Vladimir Vladimirovich Putin w’ u Burusiya ni umwe mu bayobozi b’ibihugu
bikomeye batigeze boherereza ubutumwa bwo gushyigikira Joe Biden. Mu myaka ine
ishize, Vladimir Putin ari mu bakuru b’ibihugu bifurije intsinzi nziza Trump
ubwo yatorwaga.
Umuvugizi
wa Kremlin (ibiro bya perezida mu Burusiya), Dmitry Peskov yatangaje ko impamvu
perezida ataragira icyo atangaza ari uko hakiri urujijo mu by’amatora yo muri
Amerika dore ko bigeye no kuzajyanwa mu nkiko. Nta gihndutse Trump n’itsinda ry’abamwunganira
mu mategeko barateganya kugana inkiko ngo zibarenganure dore ko ibyavuye mu
matora baguga ko harimo uburiganya.
Peskov
yatangaje ko Putin atazatanga ubutumwa mu gihe urukiko rukuru muri Amerika
rutazaba rwafashe umwanzuro kuri iki kibazo. Nyamara Steve Rosenberg,
umunyamakuru wa BBC, kuri iyi ngingo yatangaje ko ari uko Biden atishimiwe
cyane muri Kremlin.
Xi Jinping
Kimwe
na mugenzi we w’u Burusiya, mu mwaka wa 2016 Xi Jinping yifurije mugenzi we w’Amerika
ishya n’ihirwe mu mirimo yari amaze gushingwa n’abaturage binyuze mu matora.
Uku mu myaka ine ishije akebo yageneyemo Trump ntiyariyakageneramo uje
kumukorera mu ngata.
Bimwe
mu byaranze ubuyobozi bwa Trump harimo n’ihangana rikomeye mu magambo ndetse n’icyiswe
intambara y’ubukungu hagati ya Washington na Pekin. Nyamara byari byitezwe ko
Biden aramutse atowe hari icyo byahindura ku mubano w’ibi bihugu byombi.
Umuvugizi
wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Wang Wenbin yatangaje ko igihugu
gitegereje kumenya ko amatora yanyuze mu mucyo; byumvikane neza ko ari bwo Xi
azoherereza ubutumwa mugenzi we.
Ntitwakwirengagiza
ko atari Xi na Putin gusa batarifuriza imirimo myiza Joe Biden kuko kuri uru
rutonde hiyongeraho Jair Bolsonaro (Brasil); Andrés
Manuel López Obrador (Mexico) ndetse na Kim Yong-Un (Korea y’Amajyaruguru).
TANGA IGITECYEREZO