RFL
Kigali

Bamwe mu bakuru b’ibihugu bikomeye ku isi ntibarifuriza ishya n’ihirwe Joe Biden ku mirimo yatorewe

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:12/11/2020 8:04
0


Kuva ku wa gatandatu, tariki ya 7 Ugushyingo 2020, Joe Biden yatangiye kwakira ubutumwa bw’abaperezida kimwe n’abakuru ba za guverinoma b’ibihugu bitandukanye. Nyamara n’ubwo ibi byabaye, hari umubare w’abandi ndetse bayobora ibihugu bikomeye batigeze bifuriza ishya n’ihirwe Biden mu mirimo azarahirira mu kwezi kwa mbere.



Usibye kuba bataramwifurije ishya n’ihirwe ku mirimo mishya azarahirira mu kwezi kwa mbere k’umwaka utaha nib anta gihindutse, hari abakuru b’ibihugu ahubwo berekanye ko bashyigikiye ko Trump yanze kwemera bimwe mu byavuye mu matora.

Ese ni iki cyateye aba bayobozi kutifatanya na Joe Biden mu ntsinzi ye? Ese abo bayobozi ni bande?

Vladimir Putin

Perezida Vladimir Vladimirovich Putin w’ u Burusiya ni umwe mu bayobozi b’ibihugu bikomeye batigeze boherereza ubutumwa bwo gushyigikira Joe Biden. Mu myaka ine ishize, Vladimir Putin ari mu bakuru b’ibihugu bifurije intsinzi nziza Trump ubwo yatorwaga.

Umuvugizi wa Kremlin (ibiro bya perezida mu Burusiya), Dmitry Peskov yatangaje ko impamvu perezida ataragira icyo atangaza ari uko hakiri urujijo mu by’amatora yo muri Amerika dore ko bigeye no kuzajyanwa mu nkiko. Nta gihndutse Trump n’itsinda ry’abamwunganira mu mategeko barateganya kugana inkiko ngo zibarenganure dore ko ibyavuye mu matora baguga ko harimo uburiganya.

Peskov yatangaje ko Putin atazatanga ubutumwa mu gihe urukiko rukuru muri Amerika rutazaba rwafashe umwanzuro kuri iki kibazo. Nyamara Steve Rosenberg, umunyamakuru wa BBC, kuri iyi ngingo yatangaje ko ari uko Biden atishimiwe cyane muri Kremlin.

Xi Jinping

Kimwe na mugenzi we w’u Burusiya, mu mwaka wa 2016 Xi Jinping yifurije mugenzi we w’Amerika ishya n’ihirwe mu mirimo yari amaze gushingwa n’abaturage binyuze mu matora. Uku mu myaka ine ishije akebo yageneyemo Trump ntiyariyakageneramo uje kumukorera mu ngata.

Bimwe mu byaranze ubuyobozi bwa Trump harimo n’ihangana rikomeye mu magambo ndetse n’icyiswe intambara y’ubukungu hagati ya Washington na Pekin. Nyamara byari byitezwe ko Biden aramutse atowe hari icyo byahindura ku mubano w’ibi bihugu byombi.

Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Wang Wenbin yatangaje ko igihugu gitegereje kumenya ko amatora yanyuze mu mucyo; byumvikane neza ko ari bwo Xi azoherereza ubutumwa mugenzi we.

Ntitwakwirengagiza ko atari Xi na Putin gusa batarifuriza imirimo myiza Joe Biden kuko kuri uru rutonde hiyongeraho Jair Bolsonaro (Brasil); Andrés Manuel López Obrador (Mexico) ndetse na Kim Yong-Un (Korea y’Amajyaruguru).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND