RFL
Kigali

Davido yahurije Nicki Minaj, Chris Brown n’abandi bakomeye kuri Album ye nshya

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/11/2020 20:55
0


Umuhanzi w’umunya-Nigeria Davido yateguje abafana be n’abakunzi b’umuziki Album nshya yise ‘A Better Time’ iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Chris Brown, umuraperikazi uri mu bakomeye ku Isi Nicki Minaj n’abandi bahigazeho.



Iyi Album iriho indirimbo 17 izasohoka ku mugaragaro ku wa 30 Ugushyingo 2020. Yayikorewe na Sony Music U.K n’abandi, aho amajwi yayafatiye mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria kubera ibi bihe Isi irimo byo guhangana na Covid-19.

Ni Album asobanura ko ifite umwimerere kandi ikoze neza. Iriho indirimbo nka ‘Holy Ground’ yakoranye na Nicki Minaj, ‘Birthday Cake’ yakoranye na Nas, ‘So Crazy’ yahuriyemo na Lil Baby, ‘Shopping Spree’ yakoranye Chris Brown ndetse na Young.

Si ubwa mbere, Davido akoranye indirimbo na Chris Brown kuko basanzwe bafitanye indirimbo bise ‘Blow my Mind’ imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 55 mu gihe cy’umwaka umwe imaze kuri Youtube.

Hari amakuru avuga ko Davido ari we muhanzi wa mbere wo muri Afurika wakoranye indirimbo na Chris Brown bagafata n’amashusho yayo. Bombi kandi banahuriye mu gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Los Angeles.

Iyi ndirimbo ‘So Crazy’ yakoranye na Lily Baby yashyize kuri Album ye, imaze umunsi umwe ayishyize kuri shene ye ya Youtube, aho imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 1.

Album ‘‘A Better Time’’ ya Davido inariho indirimbo yakoranye n’abahanzi bo muri Afurika barimo itsinda ryo muri Kenya, Sauti Sol, Mugeez na Sho Madjozi.

Kuri iyi Album ya Gatatu kandi hariho abahanzi bo muri Nigeria nka Bella Shmurda, Tiwa Savage, Mayorkun na C Kay.

Mu 2019, Davido yasohoye Album yise ‘A Good Time’ igizwe n’indirimbo nziza mu gihe yiteguraga gukora ibitaramo mu bihugu bitandukanye, abisubika bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Rolling Stone, Davido w’imyaka 27 y’amavuko yavuze ko nyuma y’umwanduko wa Covid-19 yari azi neza ko muri studio afitemo indirimbo 20, agiyeyo ahitamo gukubira kuri Album 17.

David Adedeji Adeleke yavuze ko akora iyi Album byari ibihe byiza ‘kandi nzarushaho gukomeza gukora ibyiza gusa’.

Album ye yise ‘A Better Time’ iriho indirimbo nka ‘FEM’, ‘Jowo’, ‘Something Fishy’, ‘Holy Ground’ yakoranye na Nicki Minaj, ‘Heaven’, ‘Very Special’, ‘The Best’ yakoranye na Mayorkun, ‘Shopping Spree’ yahuriyemo na Chris Brown and Young Thug, ‘Sunlight’, ‘Tanana’.

Hari kandi 'Mebe’ yakoranye Mugeez, ‘La La’ yahuriyemo na  C Kay, ‘So Crazy’ feat. Lil Baby, ‘Birthday Cake’ yakoranye na Hit-Boy ndetse na Nas, ‘I Got a Friend’ yakoranye na Mayorkun & Sho Madjozi, ‘Fade’ yakoranye na Bella Shmurda ndetse na ‘On My Way’ yakoranye na Sauti Sol.

Umuhanzi Davido yateguje Album ye nshya yise 'A Better Time' iriho indirimbo yakoranye n'abahanzi bakomeye


Abantu batandukanye batangiye kugaragaza ko biteguye kumva iyi Album ya Gatatu ya Davido

Davido agiye gusohora Album yatunganyije muri ibi bihe bya Covid-19







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND