RFL
Kigali

Umuhanzi Mwana FA na Babu Tale umujyanama wa Diamond barahiriye kwinjira mu Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/11/2020 15:38
0


Umuhanzi uri mu bakomeye Mwana FA na Babu Tale umujyanama w’umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz barahiriye kwinjira mu Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, ni nyuma yo gutorerwa kuba abadepite.



Ku wa 30 Nzeri 2020 ni bwo Hamis Mwinjuma [Mwana FA] yatorewe kuba Depite ahagarariye agace ka Muheza n’aho Shaban Hamisi Taletale uzwi nka Babu Tale yatorewe kuba Depite ahagarariye agace ka Morogoro y’Amajyepfo. 

Bombi barahiriye kwinjira mu Inteko Ishinga Amategeko mu muhango wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ugushyingo 2020.

Babu Tale yanditse kuri konti ye ya Instagram ashima Imana n’abantu bose bamugiriye icyizere mu matora.

Yasezeranyije kuzakorera rubanda no gushyira mu ngiro imirongo migari y’ishyaka CCM riri ku butegetsi [Chama Chadema Mapinduzi] mu gihe cy’imyaka itanu. Ati “Mureke twubake Morogoro nshya.”

Babu Tale amaze igihe kinini ari umujyanama wa Diamond wihagazeho muri Afurika. Uyu mugabo wavutse mu 1982 yabanje kuba umuhanzi ariko ntiyahirwa abivamo. Ndetse yabaye umunyamakuru.

Ni umwe mu banyamafaranga muri Tanzania. Muri gahunda ye harimo no guteza imbere impano z’abahanzi batandukanye. Ni umwe mu batuma Diamond akomeza kuba inyenyeri mu bandi bakora umuziki nkawe.

Mwana FA wabaye Depite yatangiye umuziki mu 1995. Azwi cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Ingekuwa Vipi’, ‘Bado Nipo Nipo’, ‘Alikufa Kwa Ngoma n’izindi nyinshi’.

Uyu muhanzi wize muri Kaminuza ya Coventry yo mu Bwongereza, afitanye indirimbo ‘Slow Down’ n’itsinda Active ryo mu Rwanda. Yegukanye n’ibihembo birimo Channel O Music Video Awards n’ibindi.

Umunyamafaranga Babu Tale yarahiriye kuba Depite mu Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania

Umuhanzi Mwana FA uri mu bakomeye muri Tanzania, agiye kumara imyaka itanu mu Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania

Umuhanzi Mwana FA asuhuzanya n'abamufashije kurahira, kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ugushyingo 2020

Babu Tale umujyanama wa Diamond yasezeranyije kuvuganira abaturage b'agace yiyamamarijemo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND