Kigali

Abakinnyi 6 ba Team Rwanda bazerekeza muri 'Grand Prix Chantal Biya' bamaze gutoranywa

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:11/11/2020 11:17
0


Ikipe y'igihugu y'umukino wo gusiganwa ku magare Team Rwanda yamaze gutoranya abakinnyi batandatu bazerekeza mu irushanwa rya Grand Prix Chantal Biya, irushanwa ribera muri Cameroon.



Abakinnyi batoranyijwe:

1. Areruya Joseph 

2. Byukusenge Patrick 

3. Mugisha Samuel 

4. Mugisha Moise 

5. Munyaneza Didier 

6. Uhiriwe Byiza Renus 

Umutoza: Sempoma Felix 

Umukanishi: Ruvogera Obed 

Umuyobozi wa Deregasiyo: Nkuranga Alphonse 

Iri rushanwa rizitabirwa n'amakipe agera ku icumi ndetse n'abakinnyi basaga 60, ritangire tariki 18 kugeza 22 Ugushyingo 2020.

Imihanda irushanwa rizanyuramo:

Tariki 18 Ugushyingo bazanyura, Critérium in Douala (95.9 km). Tariki 19 Ugushyingo bazanyura Akonolinga - Abong- Mbang (139.5 km)

Tariki 20 Ugushyingo bazanyura, Yaoundé - Ebolowa (Nkolandom, 167 km)

Tariki 21 Ugushyingo bazanyura, Zoétélé-Nkpwang-Meyomessala (116.4 km). 

Umunsi wa nyuma tariki 22 Ugushyingo bazanyura, Sangmelima- Yaoundé (166.4 km)


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND