RFL
Kigali

Cape Vert y'Abakinnyi 9 yakoze imyitozo ya mbere yitegura u Rwanda, bamwe mu bahamagawe ntibazitabira - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/11/2020 14:27
0


Ikipe y'igihugu ya Cape Vert yitegura gukina n'u Rwanda mu masaha make ari imbere, yakoze imyitozo ya mbere yarimo abakinnyi 9 gusa kubera ko abandi bakina hanze y'igihugu batarahagera ndetse hari n'abandi bahamagawe ariko batazaboneka kuri iyo mikino ibiri bazakina n'u Rwanda.



Biteganyijwe ko uyu munsi abakinnyi bose bakina hanze ya Cape Vert bemeye kuzitabira iyi mikino, barara bageze mu mwiherero w'ikipe y'igihugu. Umukino ubanza uzahuza u Rwanda na Cape Vert mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika CAN 2021, uzakinwa ku wa kane tariki ya 12 Ugushyingo 2020 i Praia, mu gihe nyuma y'iminsi 5 gusa tariki ya 17, i Kigali hazabera umukino wo kwishyura.

Abakinnyi bane bakina hanze ya Cape Vert bari bahamagawe n'umutoza BUBISTA, ntibazaboneka kuri iyi mikino kubera impamvu zitandukanye:

1.Elber Evora ukinira ikipe ya AZ Alkmaar yanze kwitabira ubutumire.

2. Erickson Patrick Correira Andrade ukinira ikipe ya Qarabag, uyu akaba yaragize imvune mu mpera z'icyumweru twasoje

3. Garry Rodriguez ukinira ikipe ya AL Ittihad, nawe ntazagaragara kuri iyi mikino kubera imvune.

4. Jovane Cabral ukinira sporting Lisbon ntazaboneka kuri iyi mikino kubera ko yanze kwitabira ubutumire.

Abakinnyi bose bamaze gutangaza ko batazaboneka kuri iyi mikino bahise basimbuzwa abandi kugira ngo bidasiga icyuho mu ikipe. Imyitozo ya mbere yayobowe n’umutoza Bubista, yitabiriwe n’abakinnyi icyenda gusa nyuma y’uko abandi bahamagawe batinze kugera muri Cap-Vert.

Nubwo ititabiriwe n’abakinnyi bose, imyitozo yibanze ku mayeri y’umukino, abakinnyi biga gutera mu izamu.

Ikipe y’u Rwanda ‘Amavubi’ yageze muri Cap-Vert ku mugoroba wo ku wa Mbere, aho yahuriye na Mukunzi Yannick na Bizimana Yannick bari bavuye i Burayi. Biteganyijwe ko abakinnyi b’Amavubi bapimwa COVID-19 kuri uyu wa Kabiri mu gitondo mbere yo gukora imyitozo ya mbere ku mugoroba.

Cap-Vert izahura n’u Rwanda, iri ku mwanya wa gatatu mu itsinda n’amanota abiri. Yanganyije na Cameroun ubusa ku busa i Yaoundé mbere yo kwakira Mozambique bikanganya 2-2, mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma n'amanota 0, nyuma yo gutsindwa imikino ibiri yose ya mbere yo mu itsinda.

AMAFOTO Y'ABAKINNYI BA CAPE VERT BARI MU MYITOZO

Imyitozo yayobowe n'umutoza mukuru BUBISA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND