RFL
Kigali

Urugendo rwa Chris Brown na Rihanna mu rukundo rwagereranwaga nk'urwa Romeo na Juliet

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:10/11/2020 19:13
0


Iyo uvuze abahanzi b’ibyamamare ku isi, Chris Brown na Rihanna bagomba kumvikanamo, aba bombi babaye mu rukundo rw’agahebuzo rwafatwaga nk’urwa Romeo na Juliet mu mateka. Nyuma baje gutandukana nabi, ibyashyize Chris Brown mu kaga.



Chris Brown, kuva mu 2007 kugeza mu 2009, yakundanye na Rihanna kugeza urukundo rwabo rwamamaye maze mu 2011 kuko Brown yari afite undi mukunzi, yatangiye gukundana n’umunyamideli Karrueche Tran. Mu Ukwakira 2012, Brown yatangaje ko yahagaritse umubano we na Tran kubera ko atashakaga kumubabaza bitewe n'ubucuti bwari bwivanzemo icyamamare Rihanna.

Ntibyatinze, Chris Brown yashyize ahagaragara amashusho yise "Chris Brown nyawe", agaragaramo amashusho ye, Tran na Rihanna aho Brown yibaza ati: "Hariho nko gukunda abantu babiri? Sinzi niba bishoboka, ariko ndumva ari ko bimeze."

Chris Brown pays tribute to his ex Rihanna on stage | SHEmazing!

Muri Mutarama 2013, Rihanna yemeje ko we na Brown basubukuye umubano wabo w'urukundo, Abenshi bavugaga ko Rihanna agiye kuba mu rukundo n’umusore w’umugome urakara nabi ariko Rihanna abyima amatwi, ati: "Ntabwo ari igisimba abantu bose batekereza. Ni umuntu mwiza. Afite umutima utangaje. Aratanga kandi arakunda. Kandi birashimishije kuba hafi ye. Nibyo ndamukunda ahora ansetsa”.

Icyakora Rihanna, yatangaje ko azagenda niba Brown yongeye kwerekana imyitwarire ye y'ubugizi bwa nabi bwakorewe kuri we. Mu kiganiro cyo muri Gicurasi 2013, Brown yavuze ko we na Rihanna bongeye gutandukana. Nyuma yaje guhura na Tran, ariko barongera baratandukana akomezanya na Nia Guzman babyarana umwana Brown Royalty mu mwaka wa 2014.

Ku ya 20 Ugushyingo 2019, Brown yakiriye umwana we wa kabiri, umuhungu we, Aeko Catori Brown, yabyaranye na Ammika Harris (Pietzker) muri 2019.

Why are Rihanna's comments about Chris Brown trending today?

Ku ya 8 Gashyantare 2009, Chris Brown n'umukunzi we Rihanna, baratonganye byongerera uburakari Chris Brown aramukubita amukomeretsa mu maso ajya mu bitaro. Brown yagiye kuri sitasiyo ya polisi ya Los Angeles akekwaho gutera ubwoba bivanze no gukubita agakomeretsa ibyatumye ahagarika ibitaramo harimo no kwitabira Grammy Awards 2009, aho yasimbuwe na Justin Timberlake na Al Green.

Ku ya 5 Werurwe 2009, Brown yashinjwaga icyaha cyo gukubita no gutera ubwoba. Yagejejwe imbere y’urukiko ku ya 6 Mata 2009, ahakana icyaha kimwe cy’iterabwoba. Ku ya 22 Kamena 2009, Brown yemeye icyaha gikomeye yakoze maze ku ya 20 Nyakanga 2009, ashyira ahagaragara amashusho y'iminota ibiri ku rubuga rwe rwa YouTube asaba imbabazi abafana na Rihanna kubera ubugizi bwa nabi yamukoreye.

Why We Have to Stop Forgiving and Forgetting Chris Brown's Behavior - E! Online

25 Kanama, Brown yahawe imyaka itanu y'igeragezwa ko azisubiraho, Yategetswe kwitabira umwaka umwe w’ubujyanama bw’ihohoterwa rikorerwa mu ngo kandi akora amezi atandatu y’umuganda. Muri Kamena 2010, icyifuzo cya Brown cyo gusaba visa yo kwinjira mu Bwongereza cyaranze kubera ko ahamwa n'icyaha gikomeye cy'iterabwoba yakoreye Rihanna.

Ku ya 30 Ukwakira 2013, Brown yinjiye mu kigo cy’igororamuco ku bushake bwe amaramo iminsi 90. Amaze kurangiza iminsi 90, umucamanza yamutegetse kuguma mu kigo cya Malibu kugeza igihe iburanisha ryo ku ya 23 Mata 2014 rirangiye. Amasezerano yari uko Brown aramutse avuye mu buzima busanzwe, yari guhita afungwa. 

Ku ya 14 Werurwe 2014, Brown yirukanwe mu kigo ngororamuco maze yoherezwa muri gereza y'akarere ka Neck y'Amajyaruguru arenga ku mategeko y'imbere. Byari biteganyijwe ko arekurwa ku ya 23 Mata 2014, ariko umucamanza yanze icyifuzo cye cyo kurekurwa by'agateganyo haba ku ngwate cyangwa ku giti cye.

Ku italiki ya 9 Gicurasi 2014, Brown yategetswe gufungwa iminsi 131 kubera ko yarenze ku igeragezwa. Yakatiwe gufungwa iminsi 365; icyakora, yafunzwe iminsi 234 yamaze mu ngororamuco na gereza, yarekuwe ku ya 2 Kamena 2014, kubera imibare yuzuye ya gereza.

Chris Brown: New Albums, Songs, News & Interviews

Brown atera amakimbirane cyane kuri bagenzi be, Ku ya 14 Kamena 2012, Drake n'abari bamuherekeje bagiranye amakimbirane na Brown mu kabyiniro k'ijoro kitwa WIP mu gace ka SoHo ko mu mujyi wa New York. Abantu bagera ku munani barakomeretse mu gihe cyo guterana amagambo, barimo Tony Parker w’icyamamare muri San Antonio Spurs, wagombaga kubagwa kugira ngo akurwemo ikirahure mu jisho. Drake ntabwo yafashwe. Umwunganizi wa Brown yavuze ko Drake ari we wabimuteye. Brown ubwe yanditse kuri twitter ku byabaye maze asohora indirimbo inenga Drake nyuma y’icyumweru.

Whoa! So, THAT'S how Karrueche found out Chris Brown was seeing Rihanna again

Muri Mutarama 2013, Brown yagize uruhare mu gutongana na Frank Ocean muri Pariking ya sitidiyo ye, Abapolisi i Los Angeles bavuze ko Brown arimo gukorwaho iperereza, avuga ko yamuteye ubwoba ko azamurasa. Kuva mu 2016, kubera ibyaha yakoze, Brown yabujijwe kwinjira muri Australia, Nouvelle-Zélande, n'u Bwongereza.

Chris Brown w’abana 2 yabyaye ku bagore batandukanye, we na Rihanna, bari mu bakundanye bikwira amahanga yose. Kubera umujinya no gukubita byihuse, Chris Brown na Rihanna ibyabo byararangiye, gusa Rihanna aherutse kumvikana avuga ko atakwibagirwa umukunzi we Chris Brown kuko aracyamukunda kandi amuhoza ku mutima.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND