RFL
Kigali

Kicukiro: Umuryango Nyampinga Ushoboye watanze udupfukamunwa ku miryango itishoboye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/11/2020 10:27
0


Umuryango Nyampinga Ushoboye watanze udupfukamunwa 1,150 ku miryango itishoboye muri Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo kubafasha gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zashyizweho n’inzego z’ubuzima zigamije kwirinda Covid-19.



Abantu barenga miliyoni 50 ku isi bamaze kwandura Covid-19, abarenga miliyoni 33 barayikize n’aho abarenga miliyoni imwe yarabishe.  

Ni mu gihe mu Rwanda hari 5,242 banduye Covid-19, 4,986 barayikize n’aho 38 imaze kubica. Umuryango Nyampinga Ushoboye wiyemeje gufasha inzego z’ubuzima mu guhangana n’iki cyorezo kibasiye Isi muri iki gihe.

Wifashishije insanganyamatsiko igira iti ‘My Role for a Safe Community against Covid-19’ watanze udupfukamunwa 1,150 ku miryango itishoboye, mu rwego rwo kubafasha gukomeza guka ingamba zo kwirinda iki cyorezo, ni mu gikorwa cyabaye mu mpera z’icyumweru.

Uyu muryango watanze utu dupfukamunwa mu bukangurambaga bwari bumaze amezi abiri bugamije gutanga udupfukamunwa 1000 ku miryango itishoboye yo muri Gahanga. Bari bihaye intego yo gutanga utugera ku 1000 ariko batanze 1, 150.

Nyampinga Ushoboye ni umuryango urwanya inda zitateganyijwe na virusi itera Sida mu bangavu. Uyu muryango ufasha n’abakobwa babyariye iwabo, ari nabo badoze utu dupfukamunwa 1,150 twahawe imiryango itishoboye.

Utu dupfukamunwa twatangwaga buri cyumweru, hagakorwa n’ubukangurambaga mu kwirinda inda zitateganyijwe na virusi itera Sida mu bangavu by'umwihariko muri ibi bihe bya Covid-19 aho abana bari mu rugo.

Hatanzwe kandi ‘certificat’ ku bakobwa batanu bagaragaje ubwitange bw’indashyikirwa mu kudoda dupfukamunwa 1,150.

Uwizeye Grace Neelyma Umuyobozi wanashinze umuryango Nyampinga Ushoboye, yabwiye INYARWANDA, ko uyu muryango ugamije gukumira inda zitateganyijwe mu bangavu, n'ubwandu bushya bwa virusi itera sida;

Ni umuryango avuga ko uharanira kubaka ubushobozi bw’abangavu, abagore ndetse n'urubyiruko muri rusange. Yavuze ko abakobwa babarizwa muri uyu muryango bigishwa ubuzima bw’imyororokere n’indangagaciro z’umuyobozi.

Bigishwa kandi guhugura no gufashwa kwihangira imirimo, by'umwihariko mu bijyanye no kudoda. Muri iki gihe hari abagore 100 bari kwihugura mu bijyanye n’ubudozi, nk’umwe mu myuga iteza imbere benshi.

Imiryango itishoboye yo muri Gahanga mu Karere ka Kicukiro yahawe udupfukamunwa 1, 150 two kwirinda Covid-19

Uwizeye Umuyobozi w'Umuryango Nyampinga Ushoboye ashyikiriza udupfukamunwa bamwe mu batuye muri Gahanga

Mbere yo guhabwa udupfukamunwa babanzaga kuganirizwa kuri iki cyorezo n'ibindi

Abaturage bashimiye Umuryango Nyampinga Ushoboye wabahaye udupfukamunwa two kwirinda Covid-19


Uwizeye yatanze iki kiganiro ku kwirinda Covid-19, guhangana n'inda ziterwa abangavu n'ibindi

Gafotozi witanze muri ubu bukangurambaga bwo gutanga udupfukamunwa yabishimiwe

Komiseri w'Ubukungu mu Nama y'Igihugu y'Urubyiruko ku rwego rw'Akarere ka Kicukiro

Yari ahagarariye Urugaga rw'Urubyiruko ku rwego rw'Umujyi wa Kigali

Uyu mugore yungirije uhagarariye urugaga rw'abagore ku rwego rw'Akarere ka Kicukiro

Abakobwa bitanze mu kudoda udupfukamunwa twahawe abatishoboye muri Gahanga bashimiwe

Uwizeye Grace Neelyma washinze Umuryango Nyampinga Ushoboye ugamije gufasha abangavu batewe inda n'abandi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND