Umuntu ni cyo kiremwa cyonyine cyahawe imbaraga n’Imana zo gusobanukirwa ndetse no gutunga bimwe mu bindi biremwa ku isi. Bityo rero kuri iyi si hari ahantu heza nyaburanga buri muntu wese yakwifuza gusura bitewe n’imiterere yaho myiza ishimishije.
Aha ni hamwe mu hantu buri wese yakwifuza gusohokera ku isi:
11. Santorini mu Bugereki
Ni ikirwa cyo mu Bugereki gikunze kuvugwa cyane nk'ahantu heza ho kurira ukwezi kwa buki ku bashakanye, iki kirwa giha ikaze abashyingiranywe bashya buri mwaka hamwe n’uburyo izuba ryaho rirenga, imidugudu isize amarangi abengerana n’umucanga utatse amabara ateye amabengeza, ibisigaratongo by’ahantu hubatswe cyera cyane nka Thira na Akrotiri, bikunda gukurura abakunzi b’amateka.
10. Urukuta runini rw’u Bushinwa/ China Great wall
Uru rukuta turusanga mu bintu birindwi bitangaje ku isi. Rumaze igihe kinini cyane kuko rwubatswe mu
gihe cy’ubwami bw'aba Dynasty hagati ya 221-207 mbere y’ivuka rya Yesu. Uru
rukuta rwubatswe mu rwego rwo kwirinda ibitero Abashinwa bagabwaho n’abaturutse
hanze yabwo.
9. Isumo rya Victoria/ Victoria falls
Iri ni rimwe mu masumo meza cyane ku isi kubera uburebure
n’ubugari bwaryo ndetse n’ukuntu amazi aba amanuka ho bishimisha abahasura. Iri
sumo riherereye mu Majyepfo ya Afrika hagati y’umupaka uhuza Zambia na Zimbabwe.
Rifatwa kandi naryo nka kimwe mu bintu bitangaje cyane ku isi. Ikindi kintu
gituma abantu bahasura ni ukuntu ibyokotsi by’amazi biba bizamuka.
8. Istanbul
Ahandi hantu heza hashimishije gusura ku muntu ubifitiye
ubushobozi ni mu murwa mukuru wa Turukiya, Istanbul. Uyu mujyi uhuza umugabane
wa Aziya n’uwu Burayi. Rero ni ibintu byiza cyane kubona imico ibiri yo
ku migabane itandukanye ihurira mu gace kamwe imbere mu gihugu. Uyu mujyi
urashaje cyane kuko wabayeho kera cyane aho witwaga Constantinople. Uyu mujyi
kandi ubamo imisigiti ibitse amateka menshi cyane yo mu bihe bya mbere.
7. Barcelona
Ahandi hantu hasurwa n’abantu benshi cyane buri mwaka ni
umujyi wa Barcelona muri Esipanye. Uyu mujyi wiganjemo uruvange rw’imico
myinshi aho usangamo imico ya kijyambere ndetse n’iy'Abaroma ba kera. Uyu
mujyi kandi ukunda gusurwa cyane kubera ko ukunda kwakira imikino Olempiki. Uyu
mujyi uteye nk’umudugudu munini ufite imihanda y’abanyamaguru.
6. Sydney
Ahandi hantu heza cyane umuntu yakifuza gusura mbere y'uko yitaba iyaduhanze ni umurwa mukuru wa Australia, Sydney. Uyu mujyi ukaba umwe mu mijyi ituwe cyane mu gace ka New south wales. Ni umujyi urimo ikiraro kizwi nka Harbour kizwi nk’ahantu hakundwa guhurirwamo n’abantu benshi baturutse impande zitandukanye z’Isi ngo babe ariho basoreza umwaka bari kumwe n’imiryango yabo.
5. Paris
Umujyi mukuru w’u Bufaransa, Paris ni hamwe mu hantu hakunda gukurura abantu benshi ku isi kubera ibikorwa remezo byinshi byihariye ku mateka bihabarizwa. Abantu benshi bakunda kuhangenda bagiye gusura UMUNARA WA EIFFEL ndetse n'inzu ndangamurage ya Louvre utibagiwe na Cathédrale Notre-Dame de Paris.
4. Taj Mahal
Ahandi hantu hakundwa gusurwa n’abantu benshi cyane ni inzu
ibumbatiye amateka menshi mu Buhinde mu gace ka Agaran yitwa Taj Mahal, ariko
hari n’abayita urwibutso rw’urukundo. Iyi ngoro yubatswe n’umwami w’abami Mughal Shah Jehan nk’impano
ahaye umugore we yakundaga urw'akadasohoka Mumtaz Mahal mu 1932. Iyi ngoro iherereye ku nkombe y’uruzi rwa Yamuna, ibara ryayo risa nk’izovu yera ndetse
na diamant zigiye ziri hagati y’amatafari ndetse n’amateka abitswemo ni bimwe
mu bintu bikurura ba mukerarugendo cyane.
3. Roma
Ahandi hantu ho gusura ni umujyi ukuze cyane kurusha indi wa Roma mu Butaliyani. Uyu mujyi bakunda kuwita icyicaro cy'ihuriro ry’imico y’uburengerazuba, washinzwe ahagana mu 753 mbere ya Yesu. Inyubako z’amateka z’idini ndetse n’ibibumbano bitandukanye ni bimwe mu bintu bikunda gukurura abantu benshi muri uyu mujyi.
Biragoye ko umuntu yava i Roma adasuye imwe muri Stade nkuru cyane ku isi izwi nka Colosseum yaberagamo imirwano
hagati y'abarwanyi b'aba Garadiateur ndetse n’abacakara babaga bafashwe.
Abakiristu bo bakunda gusura Pantheon inyubako yahoze ari ingoro ikomeye
y’abaromani ubu yahindutse bazilika yitiriwe mutagatifu Mariya.
2. Machu Picchu
Gusura "Umujyi waburiwe irengero/Lost city wa
Incas" ntabwo ari ugutuma umutima ucika intege, ahubwo bikunze kuvugwa ko
bihindura ubuzima (iyo umaze kumenyera ubutumburuke bwaho). N'ubwo urugendo
rw'iminsi ine ruzenguruka Inca Trail rutoroshye, kugera kuri Peruviya mu gihe
izuba rirashe bisaba imbaraga, nk'uko byatangajwe na ba mukerarugendo baherutse
kujyayo.
1. South Island muri New Zealand
Ikirwa cyo mu Majyepfo ya Nouvelle-Zélande cyuzuyemo ibyiza
nyaburanga igihe cyose. Hano ushobora gusura parike y'igihugu ya Fiordland, kamwe mu duce tw’umurage
w’isi wa UNESCO, cyangwa ukareba ikirere cyuzuye inyenyeri ku musozi wa John
Observatory.
Src: travel.usnews.com & planetware.com
TANGA IGITECYEREZO