RFL
Kigali

APR FC na As Kigali zamenye amakipe zizahura nayo mu mikino nyafurika

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:9/11/2020 18:19
2


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 9 Ugushyingo 2020 ni bwo habaye tombora y'amakipe yitwaye neza iwayo agomba guhagararira ibihugu byabo mu mikino ya nyafurika.



Ikipe ya APR FC izahagararira u Rwanda mu mikino ya Champions League yatamboye ikipe ya Gormahia yo muri Kenya.

Gormahia iheruka guhura n'ikipe ya Rayon Sports, igihe guhura na APR FC ifite umutoza mushya ndetse na bamwe mu bakinnyi banyuze hano mu Rwanda. Umukinnyi Jacques Tuyisenge agiye kongera guhura n'ikipe yanyuzemo ubwo yakinaga muri Kenya.

Jule Urimwengu wasinye muri Gormahia agiye kongera kugaruka mu Rwanda nyuma y'ibihe byiza yagiriye muri Rayon Sports na Sunrise. Umutoza Robertinho agiye kugaruka mu Rwanda ari Mutoza wa Gormahia nyuma yo kugeza ikipe ya Rayon Sports muri 1/4 mu mikino y'amakipe yatwaye ibikombe iwayo.

Ikipe ya As Kigali nayo yamaze kumenya ikipe izahura nayo mu cyiciro cyibanza cy'amakipe yatwaye ibikombe iwayo.

As Kigali umwaka ushize yakuwemo n'ikipe ya Proline academy yo muri Uganda uyu mwaka izahura n'ikipe ya Orapa United yo muri Botswana, ikipe yashinzwe muri 2010, izamuka mu cyiciro cya mbere muri 2014.

As Kigali yiyubatse abakinnyi batandukanye, yiteguye kugera kure muri iyi mikino ndetse ikaba yagira ibihe byiza birenze ibyumwaka ushize.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • oda3 years ago
    yebabaweee!!!! roberitinyo,azica ikipe,nukurikwi manape,ahubwo muyisengere nahubu,ndi,APR sikipe,yoguhanga na,nagoro,mariya
  • Tuyiringire3 years ago
    Twizeyeyuko AperiZitwaraneza





Inyarwanda BACKGROUND