Ishyirahamwe ry'umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda 'RKWF', ryatangaje ko rigiye gukora amavugurura agamije guteza imbere, kumwenyekanisha uyumukino no kuwugira umuco mu baturarwanda bahereye munmashuri yisumbuye.
Umuyobozi wiri shyirahamwe, Bwana Uwiragiye Marc, yatangaje ko muri Kung Fu bafite akanyamuneza nyuma yo kwemererwa na Minisiteri ya Siporo kuba umufatanyabikorwa, yiyongera ku baterankunga bari basanganwe, bituma bagiye kwagura ibikorwa bigamije iterambere ry'uyu mukino mu Rwanda.
Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda, niwo muterankunga w'ishyirahamwe ry'umukino wa Kung Fu, gusa kuri ubu batangaza ko babonye andi maboko agiye kubafasha kurushaho guteza imbere uyu mukino.
Mu mavugurura Kung Fu iteganya harimo no kumenyekanisha amarushanwa bategura ndetse nayo bitabira kuko hari igihe bitamenyekana ngo abanyarwanda bamenye ikijya mbere muri iri shyirahamwe kandi hari byinshi biba byakozwe.
Uwiragiye Marc, yatangaje ko Kung Fu ishaka gushinga imizi mu Rwanda ihereye mu bigo by'amashuri yisumbuye, aho biteze ko byibura hafi y'ibigo byose byo mu Rwanda mu mashuri yisumbuye bizaba bikina Kung Fu.
Yagize ati"Dufite gahunda yo kumenyekanisha umukino wa Kung Fu ukaba nk'umuco mu Rwanda, aho twateganyije ko iyi gahunda izahera mu mashuri yisumbuye, tukaba twizera ko byibura mu bigo byinshi bazaba bakina uyu mukino bikazagira isura nziza bigira mu iterambere ry'uyu mukino".
Uwiragiye Marc yavuze ko umwaka utaha bateganya gukora ibikorwa byinshi bizatuma hari intambwe ikomeye izaterwa mu mukino wa Kung Fu mu Rwanda.
Mu bihe bishize, iri shyirahamwe ryafashe bamwe mu bakinnyi bajya mu gihugu cy'u Bushinwa aho bahuye na Jackie Chan ndetse na Jet Li bafite amateka akomeye muri uyu mukino, bakaba barungukiye byinshi muri uwo muhuro.
Ishyirahamwe ry'umukino wa Kung Fu mu Rwanda ryafashije abanyamuryango hafi 1000 muri ibi bihe bya Coronavirus, babagenera ibyangombwa bibafasha gukomeza ubuzima nta kibazo.
Mu minsi ishize, iri shyirahamwe ryatanze ibikoresho bifashishwa mu kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus bifite agaciro ka Miliyoni 11 z'amanyarwanda.
Abayobozi b'iri shyirahamwe bari kuganira n'inzego zitandukanye bireba kugira ngo amarushanwa asubukurwe hakurikizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.
Perezida wa Kung Fu mu Rwanda, Uwiragiye Marc, atangaza ko bafite gahunda yo gusubukura amarushanwa vuba
Kung Fu ni umwe mu mikino ikinwa n'ingeri zitandukanye
TANGA IGITECYEREZO