Polycarp Otieno bakunze kwita Fancy Fingers yavuze ko ashimishijwe n’iki gihe arimo cyo kugerageza kwita ku mwana we no kumuha uburere bwuzuye. Yagize ati “Mu by'ukuri iki gihe cyagakwiye kugera ku mezi nk'atandatu, ibyumweru bibiri ni bike. Gukomera no kugira igihagararo no gukura neza by’umwana wawe byitabwaho muri iki gihe agezemo ". Yakomeje avuga ko ibihe arimo byo kuba hafi umwana we bimunejeje cyane.
Uku ni ukwezi kwa kabiri uyu mwana w’umuhungu yabyaranye n’umugore we Lady Mandy atangiye. Aba bombi bakoze ubukwe muri 2018 nyuma y’igihe kirekire bari bamaze bakundana. Kuva uyu muryango wibaruka uyu mwana birinze gushyira isura ye hanze. Amafoto bashyira ahagaraga yose nta n'imwe igaragaza isura ye.
Lady Mandy umugore wa Polycarp ifoto yakoresheje agaragaza ko yibarutse yirinze kugaragaza isura y'umana we
Uyu mwana isura ye bayirinze cyane imbuga nkoranyambaga