RFL
Kigali

Revboy yasabye urukundo Kansiime mu ndirimbo ye nshya

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/11/2020 11:59
0


Umuhanzi Revboy ukomoka mu gihugu cya Uganda yasohoye indirimbo asaba urukundo umunyarwenyakazi Kansiime.



Revboy uvuka mu gihugu cya Uganda ariko akaba yaragiye kwiga mu gihugu cya Canada mu mwaka wa 2018 akaba ari naho akorera umuziki kugeza ubu. Yakuze akunda kuririmba ndetse yanaririmbye muri korali yaho yasengeraga ari naho yavuye ajya kuririmba kugiti cye.

Yamenyekanye bwa mbere mu ruhando rw’umuziki ubwo yasohoraga indirimbo yise Ku Low. Iyi ndirimbo yarakunzwe cyane mu gihugu cya Uganda ndetse no hanze yahoo.

Iyi ndirimbo byumwihariko niyo yamugize icyamamare ubwo yatangiraga kwerekanywa kuma televiziyo mpuzamahanga arimo Trace Africa,MTV Base, Bblack Africa hamwe n’izindi zitandukanye. Kugeza ubu Revboy yamaze gusohora indirimbo yise Kansiime. Iyi ndirimbo yitiriye umunyarwenya wabigize umwuga Kansiime akaba ariyo yamuririmbiye amusaba urukundo.

Mu magambo Revboy yakoresheje muriyo ndirimbo yavuze ko akunda cyane Kansiime kandi ko yiteguye gukora burikimwe ngo amutsindire.yarengejeho ko yamuha ijuru n’isi kandi akamugira umwamikazi we. Abafana ba Kansiime bagaragaje amarangamutima yabo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga maze basaba Kansiime guha urukundo uyu muhanzi Revboy.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND