RFL
Kigali

Yverry yatangiye gutegura album ya kabiri ahereye ku ndirimbo ‘Ibara’ yasohoye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/11/2020 10:03
0


Umuhanzi wubakiye inganzo ye ku rukundo Rugamba Yverry uzwi kandi Yverry, yatangije urugendo rushya rwo gukora kuri Album ya kabiri, ahereye ku ndirimbo nshya y’urukundo yasohoye yise “Ibara”



Indirimbo ‘Ibara’ yagombaga kuba ari imwe mu zigize Album ‘Love you more’ ya Yverry. Ariko Producer Bob yarayitindanye, bituma ibimburira izindi uyu muhanzi azakubira kuri Album ye nshya.

Album ya mbere ya Yverry yayimuritse ku wa 14 Gashyantare 2020, mu gitaramo cyabereye Camp Kigali, cyaririmbyemo abarimo Andy Bumuntu, Yvanny Mpano n’abandi.

Ati “Nagombaga gukora igitaramo ariko indirimbo zitaruzura. Noneho Producer nawe yanga ko isohoka kuri album ya mbere, buriya hari ukuntu yayumvaga…Ntitwagiye duhuza, birangira nyibonye igihe cyararenze, ubu nyisohoye kuri Album ya kabiri.”

Indirimbo ‘Ibara’ izakurikirwa n’indi Yverry ari gukorana n’umuhanzikazi ufite ibigwi mu muziki atifuje gutangaza amazina. Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Element muri Country Records.

Yabwiye INYARWANDA, ko yatangiye gukora kuri Album ya kabiri, nyuma y’uko Album ye ya mbere ‘Love you more’ yakiriwe neza.

Ati “Album ya mbere yakiriwe neza. Niyo mpamvu nanjye ntangiye urugendo rw’iya kabiri. Itarakiriwe neza (Album ya mbere) naba ndi gushakisha ngo ndebe uko ubuzima bumera. Ariko bayakiriye neza.”

Uyu muhanzi avuga ko yamaze kubona uburyo bwiza bwo gusohora Album, aho ushyira indirimbo zose ku mbuga zicururizwaho umuziki, hanyuma ukagenda ukora amashusho y’indirimbo yakunzwe cyane.

Yverry yavuze ko indirimbo zigize Album ya kabiri azifite, ahubwo ko ari kwiga uburyo bwiza bwo kuzishyira kuri izi mbuga, kugira ngo azabone n’uko agenda akora amashusho y’izakunzwe cyane kuri izi mbuga.

Uyu muhanzi avuga ko yanditse indirimbo ‘Ibara’ mu gisobanuro cy’uko abantu babiri bakundana baba bafite umurongo umwe bahuriyeho, kandi byose babyumvikanaho, binatuma urukundo rwabo rukura.

Hari nkaho aririmba agira ati “Ibara ukunda nasanze ari ryo nkunda. Imico nasanze ari yo nkunda. Indirimbo ukunda niyo nzajya nkuririmbira, buri munsi. Icyampa impano iruta izindi nkayikwiherea, kuko ni wowe ikwiriye,”

Yavuze ko ari gutegura amashusho y’iyi ndirimbo, ko atindijwe n’uko hari abantu bazagaragaramo bataraboneka, bitewe n’ibyo bahugiyemo muri iki gihe.

Yverry ni umwe mu banyeshuri bari ku isoko ry’umuziki batanzwe n’ishuri rya muzika rya Nyundo. Indirimbo ze zamuhesheje umugati mu bukwe yagiye aririmbamo ahanini bitewe n’amagambo y’urukundo azigize.

Yamenyekanye binyuze mu ndirimbo “Nkuko njya mbirota”, “Uragiye”, “Uzambabarire” n’izindi. Ni umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite! Amaze kuririmba mu bitaramo no mu birori bikomeye kandi yanakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda.

Umuhanzi Yverry yatangiye gutegura Album ya kabiri, ahereye ku ndirimbo 'Ibara' yasohoye uyu munsi

Indirimbo ya kabiri, Yverry azasohora kuri Album ya kabiri yayikoranye n'umuhanzikazi uri mu bakomeye mu Rwanda

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'IBARA' UMUHANZI YVERRY YASOHOYE

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND