RFL
Kigali

Ese ni iki kibabaza kurusha gutandukana n’uwo wakundaga cyane ?

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:9/11/2020 15:43
2


Umwansitsi w’umufaransa witwa Lamartine rimwe yaravuze ati ”Rimwe na rimwe, iyo umuntu umwe abuze, isi yose imera nk’ibuze abaturage”. Abenshi bemeranya n’uyu mwanditsi kuko umuntu mukundana aba ameze nk’isi yawe, ku buryo kumubura ubwe bisa nko kuva mu isi ubwayo.



Hari abiyumva bahindutse ubusa, isi ikabikaragiraho bakumva ko kubaho ntacyo bikimaze, ibyabateraga imbaraga bakumva ko ntacyo bikimaze, ikintu bazumva ni agahinda gusa. Impamvu ituma habaho kubabara cyane ni uko ataba abuze uwo akunda gusa ahubwo nawe aba yibuze ubwe.

Twibaze duti “Ese ni iki kibabaza kurusha kubura umuntu ukunda”? Ni ukubura umuntu nyamara wari usanzwe uzi ko atanagutekerezaho. Kuba mutavugana si ikibazo, kuba mumara iminsi mutabonana nabyo ubwabyo si ikibazo, ikibazo ni ugukora ibintu uzi neza ko bahari kandi nyamara batarigeze bagushyira no mu bwonko na gato.

Umutima wahoraga wuzuye ibyishimo n’umunezero ni aho uzahera wuzuramo amagahinda n’umwijima mubi, kandi uko uzagerageza guhunga izo ntekerezo mbi ni ko uzababara bikomeye, ibyo mwanyuranyemo bizakuzira mu nzozi iteka. Kubura umuntu ukunda bikuzanira uburibwe bwo ku mubiri no mu bwonko.

Amajwi yabo azajya ahora akuvugira mu matwi kandi ntiwamubuze kuko yagiye ahubwo ni uko wari uzi neza ko ahari ku bwawe ukaza kubwirwa ibitandukanye. Kubura umuntu ntagukumbure ni ikibazo gusa umuti wacyo ni ukumenya neza uwo uriwe, ukimenya ukamenya ko ubuzima bwawe bushingiye kuri wowe ubwawe.

Ushobora kwifashisha imbuga zitandukanye ukibaza uti “Ese ni gute nakwikuramo akababaro ko kubura umuntu hafi yanjye ,…….”. Nurangiza kubisoma uzumvire amarangamutima agusaba kwihangana no kwihuza cyane ukora iby’ukunda.

Inkomoko: Lovequotes






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • BENON3 years ago
    UBWO BUZIMA NANJYE NIBWO NDIMO MURI IKI GIHE,murako!!
  • Nkurunziza3 years ago
    ibibihe mbirimo gux nkomejkwihangana ariko harigihembitekerezaho nkumva nokubaho ntacyobikimariye





Inyarwanda BACKGROUND