RFL
Kigali

Jules Sentore wabimburiye abandi mu bitaramo bya ‘My Talent’, yavuze inzozi ze ku hazaza h’umuziki nyarwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/11/2020 9:05
0


Umuhanzi Icyoyitungiye Jules uzwi kandi nka Jules Sentore wiziritse kuri gakondo, yatangaje ko afite inzozi z’uko umuco nyarwanda uzaganza mu mahanga, abo mu bihugu bitandukanye bigize umugabane wa Afurika bakaririmba kandi bakabyina indirimbo z’abahanzi nyarwanda.



Yabitangaje mu gitaramo cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 07 Ugushyingo 2020, mu gihe amashusho yafatiwe muri Intare Conference Arene iherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Ni we muhanzi wa mbere waririmbye mu bitaramo bya ‘My Talent’ bizamara icyumweru icyenda. Nawe avuga ko ibi bitaramo bisobanuye ko abafite aho bahuriye n’umuziki barimo aba Producer, abashoramari n’abandi bamaze kunga ubumwe mu guteza imbere uru ruganda rutanga imirimo ku bantu benshi.

Jules yavuze ko yavukiye mu muryango w’abahanzi bituma buri gihe akora umuziki wubakiye ku muco gakondo, akawukundisha abanyarwanda, ababyiruka ndetse akawundisha n’abanyamahanga.

Ati “Nicyo gihango cyanjye. Ndetse nkakomeza kwitwara neza. Nicyo gihango cyacu.”

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo ‘Udatsikira’, avuga ko umuco nyarwanda uhishe byinshi kandi ‘umuco ni wo uranga igihugu’.

Atangaza ko yiziritse ku muco bitewe n’uko ari wo yakuriyemo, kandi bikaba ari ibintu ashobora gusobanurira amahanga n’abandi batumva ururimi rw’Ikinyarwanda.

Bityo yumva ko gukora umuziki gakondo abifitemo impamvu kandi akaba ariyo ashingiraho. Sentore avuga ko ibihangano bye bifite umwihariko mu kwigisha amahoro n’urukundo, umuco n’imibanire y’abantu muri rusange, ariko byose bishingiye ‘ku rurimi rwacu nk’abanyarwanda’.

Jules Sentore yavuze ko afite inyota y’uko igihe kimwe umuco nyarwanda uzaganza mu mahanga; icyo gihe ngo umutima we uzanezerwa. Ibi ngo n’ibyo bituma akomeza gukora umuziki wubakiye ku muco.

Ati “Ukajya wumva nko muri Afurika y’Epfo barimo kuririmba indirimbo zacu, baranazibyina. Ukumva mu bihugu duturanye nabo baragerageza kwigana umuziki wacu dukora, icyo gihe nzumva ko nduhutse kandi intego yanjye nyigezeho. Kandi ndizera ko nzabigeraho.”

Uyu muhanzi avuga ko iyo anezerewe arira. Asobanura ko bishobora guturuka ku kuba abonye abo bakuranye bari kubaho mu buzima bwiza, bari kugera ku ntego zabo. Ati “Biri mu bintu binshimisha. Bikantera ikiniga. Nkashimira Imana.”

Sentore avuga ko uretse gukina umupira, akunda gukora siporo yo kwiruka ndetse no gutembera. Uyu muhanzi avuga ko akoresha ikinyobwa gitera imbaraga cya Cheetah Energy cy’uruganda rwa Bralirwa, kimufasha kwizihirwa no kugira imbaraga mu kazi ke ka buri munsi.

Muri iki gitaramo, uyu muhanzi yahereye ku ndirimbo ‘Udatsikira’ yamumenyekanishije mu rugendo rwe rw’umuziki. Ni imwe mu ndirimbo nawe avuga ko aha icyubahiro, ashingiye ku mitoma idasanzwe mu rukundo.

Mu kunoza neza imiririmbire ye yifashishije abakobwa barimo Neema ubarizwa muri Nep Queens, Peace Hoziyana wahatanye muri East Africa’s Got Talent unahatanye mu irushanwa ry’umuziki rya The Next Pop Star n’abandi.

Yaririmbye kandi indirimbo ye nshya yise ‘Intango’ aherutse gusohora. Ni indirimbo yatuye abantu bose babagarira ubushuti bukarandaranda ibihe n’ibihe. Amashusho yayo yafatiwe mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Mu buryo bw’amajwi, iyi ndirimbo yakozwe na Producer MadeBeats wanamucurangiye muri iki gitaramo. MadeBeats ni we watunganyije indirimbo nyinshi za Sentore, ndetse yarambitse ibiganza bye kuri Album ebyiri uyu muhanzi yitegura gusohora.

Yatangiye gukorana na Jules nyuma y’uko uyu muhanzi yari avuye kwa Producer Bob. Uyu muhanzi kandi yacurangiwe n’abacuranzi ba gitari na piano b’abahanga mu kuvuza ibi bicurangisho binyura ingoma z’amatwi.

Uyu muhanzi kandi yaririmbye indirimbo ‘Umpe Akanya’ yakoranye na Teta Diana. Ni indirimbo yakuruye umwuka w’urukundo hagati y’aba bombi, biravugwa biratinda! Ariko impande zombi zasobanuye ko ari abavandimwe, ko ibigaragarira amaso ya rubanda ari urukundo rw’abavandimwe.

Mu gihe cy’iminota irenga 50’ uyu muhanzi yanaririmbye indirimbo ‘Guluma’ yakoranye n’umuhanzikazi Irene Ntale wo muri Uganda. Yayiririmbye yifashishije umukobwa witwa Peace Hoziana akunze kwifashisha mu bitaramo byinshi aririmba iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo y’icyongereza, ikinyarwanda n’ikigande.

Uyu muhanzi kandi yifashishije abasore b’imbavu ndende b’intore bumwe agenda avuga ikivugo cye, ahita aririmba indirimbo ye ‘Agafoto’ igaragaramo Umukundwa Cadette wahatanye muri Miss Rwanda no muri Miss Supranational 2019.

Yaririmbye kandi indirimbo ‘Kora akazi’, ‘Warakoze’ ihimbaza Imana yifashishijemo abakobwa babyina Kinyarwanda, yaririmbye kandi indirimbo ‘Imbere ni Heza’ yatuye Abanyarwanda bose, ‘Diarabi’ n’izindi.

Umuhanzi Jules Sentore yabimburiye abandi mu bitaramo bya 'My Talent' bizamara ibyumweru icyenda

Jules Sentore uherutse gusohora indirimbo 'Intango' yavuze ko afite icyizere cy'uko umuco nyarwanda uzaganza mu mahanga

Uyu muhanzi avuga ko kubakira inganzo ye ku muco, abyitezeho ko indirimbo z'abahanzi nyarwanda zizamenyekana mu bihugu byinshi

Sentore avuga ko anywa Cheetah Energy ya Bralirwa, imufasha kumererwa neza mu buzima bwe

Iki gitaramo cya mbere cyayobowe n'umunyamakuru Luckman Nzeyimana wa RBA

Abakobwa b'abaririmbyi bafashije Jules Sentore kunoza imiririmbire ye muri iki gitaramo cyamaze isaha irenga







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND