RFL
Kigali

Joe Biden watorewe kuba Perezida wa Amerika ni muntu ki?

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:7/11/2020 19:14
0


Joe Biden watsindiye kuba Perezida wa 46 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahigitse Donald Trump umaze imyaka 4 ayoboye iki gihugu cy'igihangange ku Isi, ni muntu ki?.



Ushobora kuba usomye iyi nkuru udakurikirana cyangwa ngo ukunde ibirebana na politiki, cyane cyane ya Amerika. Gusa, izina Joe Biden rigomba kuba ryarakunyuze mu matwi yaba mu makuru, cyangwa se abantu babivugaho. Ni izina ry’umugabo w’Umunyamerika, umaze iminsi aca yaba mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mugabo uzwi cyane nka Joe Biden ariko ufite amazina Joseph Robinette Biden, Jr. ni umwana wa mbere muri bane, uvuka kuri Catherine Eugenia Finnegan Biden (nyina) na Joseph Robinette Biden, Sr. Biden yavukiye muri Scranton ho muri Pennsylvania muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuka ku itariki ya 20 Ugushyingo, mu mwaka wa 1942, ibisobanuye ko afite imyaka 77 y'amavuko-bikamugira umuntu wa mbere ushaje/ukuze utorewe kuyobora Amerika.

Ubwo Joe Biden yari amaze kugera ku myaka icumi (10) y’amavuko, umuryango we wimukiye mu kandi gace kitwa Delaware. Aha, bahimukiye ubwo umuryango warimo ushaka imirimo myiza, ahantu Joe bivugwa ko yaje no kwishimira ndetse akanahita murugo. Yagiye mu mashuri, aho muri kaminuza yize aza guhabwa impamyabumenyi mu Ishuri ry’amategeko muri Kaminuza ya Syracuse. 

Nyuma gato yo gusoza amashuri ye ya kaminuza, yahise agaruka muri Delaware aho yahise aba umunyamategeko, ndetse bidatinze yiyamamariza (bwa mbere) kuba umwe mu bagize akanama kayobora agace ka New Castle. Aha hari hagati y’umwaka wa 1970 na 1972.

Nyuma y’intsinzi Joe Biden yari akomeje kugeraho mu myaka ye y’ubuto, yaje kwiyemeza gukomeza ubuzima bwe n’uwo yakundaga, Neilia Hunter--we bashyingiranywe muri New York--ndetse baza no kwibaruka abana batatu. Hadaciyeho igihe kinini, umugore (Neilia) we ndetse n’umwana we muto w’umukobwa (Naomi) bapfiriye mu mpanuka y’imodoka, ndetse n’abahungu be babiri (Beau, Hunter) bakomerekeramo bikomeye.

Uretse kuba yarimo anyura mu bihe bimukomereye (byo kubura umugore n’umwana, abandi bagakomereka), yari amaze igihe kigera ku kwezi atorewe kuba senateri, ku myaka ye 29 gusa. Mu mateka y’Ubusenateri muri Amerika, Joe Biden yari abaye uwa 15 muto muri aka kazi. Ni mu mwaka wa 1972.

Mu kazi yari afite nk’umusenateri, Joe, yarebaga cyane ku mibanire n’amahanga, ubutabera mu byaha (guhashya ibyaha), ndetse n’ibirebana n’ibiyobyabwenge. Muri aka kazi yagatorewe ubugira gatandatu.

Mu mwaka wa 1977, Joe yaje gushakana na Jill Jacobs wari umwarimu w’Icyongereza, hadaciyeho igihe kirekire mu mwaka wa 1980 baje kwibaruka umwana wabo wa mbere w’umukobwa. Yaje guhabwa amazina n’abahugu ba Joe, bamwita Ashley Blazer.

Joe mu mwaka wa 1988, Joe Biden yaje gutanga kandidatire ye ngo yiyamamarize kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko aza kuyikuramo bitewe n’uko byagaragajwe ko yakoreshejwemo amwe mu magambo yakuwe mu bikorwa byo kwiyamamaza by’ umukandida w’ishyaka rya Labour Party ryo mu Bwongereza.

Mu mwaka wa 2008 tariki 23 za Kanama, Barack Obama yatangaje ko ahisemo Joe Biden nka Visi Perezida baziyamamazanya. Baje kugera ku ntsinzi yabo batsinze John McCain na Sarah Palin, hanyuma muri Mutarama, tariki 20, 2009, bahabwa indahiro zibinjiza muri White House.

Mu mwaka wa 2012, Obama na Biden baje kongera kugirirwa icyizere n’Abanyamerika batorerwa kuyobora Amerika kuri manda yabo ya kabiri. Gusa Biden ntabwo yigeze yiyamamaza mu mwaka wa 2016 ku mwanya wa Perezida, bitewe n’uko mu mwaka wawubanjirije umuhungu we mukuru yari yitabye Imana kubera kanseri yo mu bwonko.

Joe Biden yongeye kwiyemeza kujya guhatanira umwanya wo kuyobora igihugu cya Amerika muri uyu mwaka. Ni urugamba rutari rworoshye aho yahatanaga na Donald Trump usanzwe ari Perezida w'iki gihugu. Kuri uyu munsi bimaze kwerekanwa ko Joe Biden yagize amajwi ya 'Electoral college' menshi kurusha aya mugenzi we Trump (umaze imyaka one ari Perezida).


Joe Biden abaye Perezida wa 46 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND