RFL
Kigali

Bamenye ko hari impano ishoboye yaje ije: Cédric Buranga wavuye mu itsinda agatangira umuziki wenyine-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/11/2020 18:39
0


Umuhanzi w’umunyempano itangaje Tuyishime Cedric uzwi nka Cedric Buranga yinjiye mu muziki nyuma yo kuva mu itsinda ry’abaririmbyi b’indirimbo zihimbaza Imana rigizwe n’urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye no muri Kaminuza rizwi nka ‘Bright Angels’.



Cedric Buranga yari amaze imyaka itatu muri Bright Angels yasezeyemo muri Kanama 2020, agatangira urugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga ufite intego yo guhagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Kuva mu itsinda, ni icyemezo asobanura ko yafashe nyuma y’igihe kinini abantu benshi bamubwira ko ashoboye kuririmba kandi ko azagera kure. Yagifashe kandi nyuma yo guha agaciro ibyo yabwiwe n’abanyeshuri biganye mu mashuri abanza, bamubwiye ko azavamo umuntu ukomeye.

Yabwiye INYARWANDA, ko mu itsinda rya Bright Angels yigiyemo kwihangana kuko yari umutoza w’abaririmbyi, bitewe n’uko yize umuziki mu Iseminari. Ati “Rero kugira ukore ikintu cyiza bisaba kwihangana ukitonda kugira ngo cyize kiryoheye amatwi.

Akomeza ati “Impamvu mvuga kwihangana twari tumaze gukora ibitaramo bitanu urabizi kwigisha abaririmbyi bikagera ku rwego rwiza ni ukwihangana bikaba byaranamfashije gutegura igihangano cyanjye neza.”

Uyu muhanzi avuga ko yamaze imyaka itatu muri iri tsinda anategura urugendo rwe nk’umuhanzi wigenga, kuko ‘nashakaga kuzaba umuhanzi kandi uririmba izi ndirimbo zisanzwe’.

Urugendo rwe rw’umuziki rwabanjirijwe n’indirimbo y’urukundo yise ‘Bullet’ yitezeho ko Abanyarwanda n’abandi bamenyeraho ko hari impano nshya yinjiye mu muziki ‘kandi ishoboye’. Ati “Ni itangiriro mbahishiye byinshi’.

Muri iyi ndirimbo ye, abwira umukobwa ko amukunda urukundo rufite intego, ko amwizeye yakoraga igishoboka cyose. Hari nkaho aririmba agira ati “Nafata bombe n’amasasu ku bwawe.”

Uyu musore wavukiye mu Karere ka Rwamagana ku wa 28 Nzeri 1998, yihaye intego yo gushyira imbere gukora Album iriho indirimbo zizanyura umubare munini. Ndetse umuziki we ukagira ku rwego rushimishije ‘ku buryo abura uko abisobanura kuko intekerezo ze zitabasha kuhashyikira’.

Azi gucuranga piano, ndetse yakuriye muri korali Se yaririmbyemo mbere yo kuririmba muri korali yitwa ‘Bright Angels’ y’urubyiruko rwo muri Kiliziya Gatolika rwiga muri Kaminuza no mu mashuri yisumbuye.

Umuhanzi Cedric Buranga yinjiye mu muziki asohora amashusho y'indirimbo nshya yise 'Bullet'

Cedric ni umwe mu bari bagize itsinda 'Bright Angels' ariko yamaze kurivamo atangiye umuziki ku giti cye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BULLET' Y'UMUHANZI CEDRIC BURANGA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND