RFL
Kigali

Menya amagambo akomeye yavuzwe na bamwe mu byamamare mbere yo gushiramo umwuka

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:8/11/2020 8:29
2


Ubusanzwe iyo umuntu agiye gupfa haba aho aryamye cyangwa mu gihe ari gushiramo umwuka hari ubwo agira amagambo avuga kugira ngo inshuti ze zizayibuke.



Uyu munsi tugiye kubagezaho urutonde rw’ibyamamare bitanu byitabye Imana n’amagambo bagiye bavuga ari nayo yasigaye mu mitima y’abantu babo.

1. 2 Pac: 


Uyu ni umuraperi w’icyamamare wavukiye i Newyork kuwa 16 Kamena 1971 araswa mu 1996 muri Nevada ubwo yari atwaye imodoka. Icyo gihe yari afite imyaka 25. Uyu muraperi mbere yo gupfa yageze kuri byinshi ndetse yubatse izina rikomeye ku isi hose kuko yari afite alubumu 7 z’indirimbo ze. Ijambo rya nyuma yavuze ni “Fuck you”

2. Whitney Houston: 


Ku wa Gatanu nimugoroba mbere y’uko umurambo we uboneka mu bwogero yabanje gucurangira abakunzi be indirimbo yitwa ‘Yesu arankunda’ “Jesus loves me” anabwira inshuti ye ko yumva iherezo rye riri bugufi. Uyu yitabye Imana afite imyaka 48 kuwa 11 Gashyantare 2012 i Los Angeles, kuri Beverly Hilton hoteli.

Afatwa nk’umuririmbyi w’injyana ya Rnb w’ibihe byose. Yatwaye ibihembo byinshi bya Rnb. Mu myaka 48 yari afite, yagurishije CD zirenga miliyoni 200. Ijambo rya nyuma yavuze agiye gupfa yagize ati ‘Ngiye kureba Yesu’ "I'M GOING TO SEE JESUS".

3. Stanley uzwi nka spider man: 


Stanley Lieber, yavutse tariki ya 28 Ukuboza 1922 avukira i New York. Ni umwe mu bakinnyi ba Filime bamamaye cyane. Stanley yakinnye filime zirimo Spider man, Iron man, Captain America n’izindi. Yitabye Imana tariki 12 Ukuboza 2018 aguye i Los Angeles, azize indwara y’umusonga. Ijambo rya nyuma yavuze mbere y’uko apfa yagize ati "TAKE CARE OF MY BOY JIMM”, ‘Muzite ku muhungu wanjye Jimm’.

4. Bob Marley: 


Robert Nesta Marley wamamaye nka Bob Marley, yavukiye muri Jamaica mu 1945, atabaruka tariki 11 Gicurasi 1981. Bob Marley ni we mubyeyi w’injyana ya Reggae. Indirimbo ze zamenyekanye ku Isi yose. Ni umwe mu bahanzi bacuruje amakopi menshi kuko yacuruje kopi zirenga miliyoni 2. 

Yishwe na kanseri y’uruhu nyuma yo kwanga guhabwa ubuvuzi bitwe n’imyemerere ye, apfa atunze miliyoni 32 z’amadorali. Ijambo rya nyuma yavuze yagize ati “Amafaranga ntiyagura ubuzima”, MONEY CAN’T BUY LIFE.

5. Michael Jackson: 


Uyu ni we mwami w’injyana ya Pop kuko ariwe wayimenyekanishije ku Isi. Indirimbo ze zarakunzwe cyane no kugeza ubu zamwinjirije agera kuri miliyoni 55 z’Amadorali. Yatabarutse muri 2008 azize kanseri. Ijambo rya nyuma yavuze mbere y’uko apfa, yasabye muganga wamukurikiranaga kumwongera amata ati “More milk Please”.

6. Princess Diana: 


Igikomangomakazi Diana yapfuye azize impanuka y’imodoka, apfa kuwa 31 Kanama 1997 afite imyaka 36 y’amavuko. Umuhango wo kumushyingura wakurikiwe kuri tereviziyo n’abarenga miliyoni 32.

Amagambo ya nyuma yavuze yumviswe n’umupaparazi wari mu modoka yari hafi y’iyo yari arimo. Ijambo rya nyuma yavuze yagize ati “OH MY GOD WHAT HAPPENED” cyangwa se ‘Ooh, Mana yanjye, ibi ni ibiki bibaye?’.

7. George Bush: 


George Walker Bush yabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu mu 1989 kugera mu 1993. Yitabye Imana kuwa 30 Ugushyingo 2018. Ijambo rya nyuma yavuze mbere y’uko apfa yagize ati "Nanjye ndagukunda", yasubizaga umuhungu we wari umuhamagaye amubwira ko yari umubyeyi mwiza.

Dukomeje kwihanganisha imiryango, inshuti n’abavandimwe ba banyakwigendera. Bakomeze kuruhukira mu mahoro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • drick3 years ago
    Bihangane Nik bimez muzongereh nabandi
  • John peter1 year ago
    Yezu we kuki wemeye ko ibi byose biba ko twabakundaga





Inyarwanda BACKGROUND