RFL
Kigali

Hamwe Festival: Izitabirwa n’ibihugu bisaga 20 igaragarizwemo uruhare rw’ubuhanzi mu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:7/11/2020 21:59
0


Hagiye kuba iserukiramuco ‘Hamwe Festival’ ritegurwa na kaminuza yitwa The Universtiy of Global Health Equity (UGHE), rizahuriramo abahanzi bo mu bihugu bitandukanye barenga 60. Abariteguye babwiye itangazamakuru ko uyu mwaka rifite intego yo kugaragaza ko ubuhanzi bufite uruhare rukomeye mu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe.



Hamwe Festival ni iserukiramuco ngarukamwaka rigiye kuba ku nshuro ya kabiri. Ni iserukiramuco ritegurwa na kaminuza yitwa The Universtiy of Global Health Equity (UGHE). Iyi ni kaminuza mpuzamahanga y’ubuzima rusange kuri bose ikaba ikorera mu Rwanda. Mu magambo make iyi kaminuza yashyizeho iri serukiramuco, igamije guhuza urwego rw’ubuzima n’abahanzi mu ngeri zitandukanye. 

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ugushyingo 2020, abateguye iri serukiramuco bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Marriott Hotel. Iki kiganiro cyibanze kuri gahunda zijyanye n’imigendekere y’iri serukiramuco ry’iminsi itanu, rizatangira tariki 11 Ugushyingo 2020, rigasozwa kuya 15. 

Dr Binagwaho Agnes witabiriye iki kiganiro hifashishijwe ikoranabuhanga, yavuze ko muri iyi minsi abantu batari bake bafite ibibazo byinshi bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe ashingiye kubushakashatsi bakoze.


Dr Agnes yitabiriye iki kiganiro hifashishijwe ikoranabuhanga

Yavuze ko ahanini ibi bibazo biri guterwa n’icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi, kikaba kimaze guhitana abatari bake. Yakomeje avuga ko kwiyemeza gutsinda ibibazo nk’ibi ari ukurwana intambara ndetse no gushyira hamwe. Ati ”Nta n'umwe usigaye, niyo nzira imwe yo kurwana urugamba. Twiteguye gukorana namwe nk’intangazamakuru ndetse n’abahanzi”. 

Muri iki gikorwa yavuze ko bari gukorana bya hafi n’inzego za Leta ndetse n’umuryango witwa Wel Came Trust. Ni umuryango usanzwe ushyigikira ibikorwa bitandukanye bifite aho bihuriye n’ubuzima nk’ubushakashatsi ku ndwara runaka z’ibyorezo n’ibindi.

Rogers Muragije Umuyobozi Wungirije ushinzwe imari n’ubuyobozi muri iyi kaminuza yateguwe iri serukiramuco, yasobanuye intego nyamukuru ya Hamwe Festival. Yagize ati ”Hamwe Festival ihuza urwego rw’abaganga igahuza n’inzego zitandukanye z’abahanzi”. Yakomeje avuga ko iri serukiramuco rihuza abo bantu base kugira ngo bahange udushya two gushaka ibisubizo bitandukanye mu by'ubuzima.


Rogers Muragije Umuyobozi Wungirije ushinzwe imari n'ubuyobozi muri UGHE

Umuhanzi Bill Ruzima uri mu bazaririmba muri iri serukiramuco yavuze ko yishimiye kutanga umusanzu we mu guhumuriza abafite ibibazo bitandukanye byo mu mutwe cyane cyane byatewe n’ingaruka za COVID- 19. Ati ”Byanshimishije cyane kuba ndi umwe mu bagiriwe icyizere, ibihangano byanjye bikaba byabasha kugaragara bigahumuriza abantu”.

Yunze mu byo abandi bagiye bakomozaho avuga ko muri iki gihe ibibazo byo mu mutwe birimo guhungabana bihari cyane kubera icyorezo cya covid-19 cyoretse isi, yongera kwishimira ko ari umuhanzi kuko umuziki ari umuti ubasha guhangara ibibazo nk’ibi. 

Mugenzi we Ariel Wayz wanaririmbiye abitabiriye iki kiganiro yasabye abahanzi gukora ibihangano byibanda cyane ku bafite ibi bibazo muri iki gihe, kuko ijwi ryabo rigera kure anavuga ko iri serukiramuco rizagira akamaro ku bahanzi nyarwanda kuko ari iyindi nzira yo kwigaragaza.

Iri serukiramuco rizajya rikorerwa mu buryo bwa 'Live' kuri Youtube channel y’iyi kaminuza ariyo ‘University Of Global Health Equity’. Wanayikurikirana aho uri hose wifashishije izindi mbuga nkoranyambaga zabo nka; Facebook: Facebook.com/ughe.org- Instagram: @ughe_org cyangwa @hamwe-festival.

Usibye abahanzi b’abanyarwanda barimo Bill Ruzima bazariririmbamo, harimo n’abanyamahanga barimo Tsoku Maela umunya-Africa y'Epfo wegukanye ibihembo bikomeye mu muziki muri iki gihugu, Etinosa Yvonne ukomoka muri Nigeria wamamaye mu byegeranyo bikoreshejwe amafoto;

Soukaina Habiballah ukomoka muri Maroc akaba umusizi w’agatangaza ndetse n’umuhanzi nyarwanda Kaya n’inzobere zitandukanye z’abaganga zizaturuka hirya no hino ku isi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti ”KWITA KURI BURI WESE N’UBUZIMA BWO MU MUTWE”.


Grace Gatera wari uhagarariye umuryango Welcame Trust

Bill Ruzima anejejjwe no kuba azaririmba muri iri serukiramuco

Umuhanzi Mami Martin yitabiriye iki kiganiro

Ariel Wayz yasabye abahanzi gukora ibihangano bifasha abafite ibibazo by'ihungabana mu mutwe muri iki gihe 

REBA UKO MURI IYI NAMA BYARI BYIFASHE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND