RFL
Kigali

Bruno Fernandez na Cavani bafashije Manchester United gukura amanota 3 Goodison Park, Ancelotti ajya mu mazi abira - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/11/2020 16:59
0


Mu mukino wahiriye cyane Manchester United, warangiye ikuye amanota atatu ku kibuga Goodison park kwa Everton ku ntsinzi y'ibitego 3-1, bigabanya igitutu cyari ku mutoza Ole Gunnar, ahubwo Anceloti wa everton utakaje imikino itatu ikurikirana ajya mu mazi abira.



Uyu mukino wabereye ku kibuga cya Everton cya Goodison Park, ukaba wasifuwe na Paul Tierney w'imyaka 39 y'amavuko.

Umukino watangiye Everton yari mu rugo igaragaza umukino mwiza no gusatira izamu rya Manchester United ariko ubyo bwo gutsinda buba buke.

Ubwo Manchester United yarwanaga no gucubya umuvuduko wa Everton no kurema uburyo bw'igitego, abakinnyi babaye nk'abarangaye gato, maze ku munota wa 19, umunya-Brazil Bernard, yazamukanye umupira acenga Wan-Bissaka atera ishoti rikomeye mu izamu ryari ririnzwe na De Gea, atsinda igitego cya mbere cya everton.

Ntabwo Manchester United yacitse intege, kuko yabaye nkikangutse, itangira gushaka uburyo bwose yabonamo igitego cyo kwishyura.

Nyuma y'iminota itandatu gusa, ku munota wa 25 Luke Shaw yahinduriye umupira mwiza umunya-Portugal Bruno Fernandez, wahise utsindira Manchester united igitego cyo kwishyura.

Bidatinze nyuma yo kotsa igitutu ubwugarizi bwa Everton, ku munota wa 32, Bruno Fernandez yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Marcus Rashford.

Everton yakoze ibishoboka byose kugira ngo yishyure igitego mu minota yari isigaye, ariko 45 y'igice cya mbere irangira Manchester United iri imbere ku ntsinzi y'ibitego 2-1.

Igice cya kabiri cyatangiye Everton igaragaza inyota yo kwishyura igitego ndetse ikanarenzaho icy'intsinzi, nyuma yo kwisirisimba kenshi imbere y'izamu rya De Gea.

Nubwo amakosa yari menshi mu kibuga, cyane cyane kuri Fernandez na Fred, Manchester United yakinnye irwana ku gitego yarushaga Everton ariko inagerageza uburyo yabona icyagatatu gishimangira intsinzi.

Umutoza Ancelotti wa Everton yakoze impinduka ashaka igitego cya kabiri, yinjiza mu kibuga Alex Iwobi na  Cenk Tosun, avanamo Gylfi Sigurdsson na James Rodriguez.

Mu gihe Ole wa Manchester United, yakoze impinduka zo kurwana ku gitego yarushaga Everton, akura mu kibuga  Luke Shaw,  Juan Mata na Anthony Martial, ashyiramo rutahizamu  Edinson Cavani, Paul Pogba na  Axel Tuanzebe.

Impinduka Manchester United yakoze zatanze umusaruro ku munota wa nyuma w'inyongera, ubwo Edison Cavani winjiye mu kibuga asimbura yatsindaga igitego cya gatatu ku mupira mwiza yahawe na Bruno Fernandez.

Umukino warangiye Manchester United yegukanye amanota atatu n'intsinzi y'ibitego 3-1, biyifasha kuzamuka ku rutonde rusange, aho yahise igira amanota 10 ijya ku mwanya wa 13.

Everton yuzuza imikino itatu ikurikiranye nta ntsinzi, bituma umutoza Ancelotti ajya ku gitutu.

Everton XI: Pickford; Coleman, Holgate, Keane, Digne; Allan, Doucoure, Sigurdsson, Rodriguez, Bernard; Calvert-Lewin

Manchester United XI: De Gea; Wan-Bissaka, Lindelof, Maguire, Shaw; McTominay, Fred, Mata, Fernandes; Rashford, Martial.


Wari umukino ukomeye ku mpande zombi

Bernard yatsinze igitego cya mbere cya Everton

Abakinnyi ba Everton bishimira igitego cya Bernard


Umunyezamu Pickford yakoze akazi gakomeye nubwo Everton yatsinzwe

Bruno Fernandez yatsinze ibitego bibiri muri uyu mukino

Abakinnyi ba Manchester United bishimira igitego cya Fernandez


Edson Cavani yatsinze igitego cya gatatu cya Manchester United

Igitutu cyari ku mutoza Ole cyagabanutse





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND