RFL
Kigali

No mu nzozi nagutera: Platini mu ndirimbo ‘Atansiyo’ yakoreye Dubai igaragaramo Cycy bakundanye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/11/2020 13:08
0


Umuhanzi Nemeye Platini ubarizwa muri Label ya Kina Music yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Atansiyo’ yakoreye mu Mujyi wa Dubai yifashishije Uwimbabazi Cynthia [Cycy] bakundaye mu gihe cy’amezi atandatu.



Amashusho y’indirimbo ‘Atansiyo’ yafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Mujyi wa Dubai mu gihe cy’iminsi igera ku Cyumweru. Platini yari amaze iminsi ayiteguza abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange, ababwira ko agiye kubamurikira karundura mu ndirimbo.

Ni imwe mu ndirimbo ze yashoyemo imari-Ushingiye ku kuba yarategeye indege Producer Dric Ent bakamara iminsi mu Mujyi wa Dubai bafatira amashusho mu butayu bugizwe n’umucanga n’ibikururanda bitandukanye.

Ni indirimbo kandi yahaye umwihariko, dore ko igaragaramo Cycy Beauty, umukobwa w’ikimero ugezweho mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi banakundanye mu mwaka 2017, ariko bakaza gutandukana bitewe n’uko hari ibyo batumvikanyeho.

Uyu mukobwa agaragara mu mashusho y’indirimbo ‘KK 509’ ya Andy Bumuntu ndetse na ‘We don’t care’ Meddy yakoranye na Rayvanny na RJ The Dj.

Uwimbabazi Cynthia [Cycy] uzwi ku mbuga nkoranyambaga no kumurika imideli, aherutse kubwira INYARWANDA, ko akora uko ashoboye agatanga umusaruro umuhanzi wese umwifashije aba amukeneyeho.

Muri iyi ndirimbo ‘Atansiyo’ Platini aririmba yishyize mu mwanya w’umusore ushimangira ko iyo atangiye urugendo rw’urukundo arakumoza, kandi agaharanira ko umubano we n’umukobwa ukomeza kwaguka.

Hejuru y’ibi, avuga ko ari umuhanga mu mirimo ibera mu gitanda, akabwira umukobwa kumwitondera ‘kuko no muri cave nagusangayo’.

Avuga ko umutima we yawurinze inkundo z’iki gihe zitaramba, bityo ko amwihaye yamukunda bikamurenga. Ati “Mfite dayimoni wo gukunda bikabije. Iyo umpaye urukundo njye mpita nkwizirikaho…Mukobwa naragusariye. Witonde. Oya! Ntuncokoze…Njye ndi mubi nagukora mu bwonko. Umfate nk’imari. Ndi mubi no mu nzozi nagutera.”

Amashusho y’iyi ndirimbo agaragaramo inzoka nini, imodoka zifashishwa mu gutembera mu butayu, imodoka z’agaciro kanini nka Ferrari, inyubako ziteye amabengeza zo muri Dubai n’ibindi bitandukanye biryoshya iyi ndirimbo.

Uyu muhanzi yaherukaga gusohora indirimbo ‘Ntabirenze’ yakoranye na Knowless Butera, imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 272, ‘Pase’ yakoranye na Rafiki, ‘Veronika’ yabaye idarapo ry’umuziki we n’izindi.

Umuhanzi Platini na Cycy Beauty mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Atansiyo' yasohotse kuri uyu wa Gatandatu

Platini yasohoye amashusho y'indirimbo 'Atansiyo' yakoreye mu Mujyi wa Dubai mu gihe kigera ku Cyumweru

Platini na Uwimbabazi Cynthia bakundanye mu gihe cy'amezi atandatu buri wese aca inzira ze

Umunyamideli Cycy Beauty agezweho mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi batandukanye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ATANSIYO' Y'UMUHANZI PLATINI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND