RFL
Kigali

Umuraperi King Von yapfuye arashwe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/11/2020 9:23
0


Umuraperi ukomoka muri Amerika witwa King Von mu ijoro ryakeye yarashwe ahita yitaba Imana. Yarasiwe mu mujyi wa Atlanta aho yari yasohokeye mu kabyiniro kari muri uwo mujyi.



Dayvon Daquan Bennett wakoreshaga izina rya King Von mu buhanzi yamenyekanye mu ndirimbo yakoze zitandukanye zirimo nka Crazy Story hamwe n'iyo yaririmbiye Lebron James yise Von James. Uyu muraperi akaba yapfuye arashwe mu ijoro ryakeye.

Nk'uko CNN yabitangaje uyu muraperi King Von yapfuye arashwe ndetse n'undi musore bari kumwe nawe yahise apfa, abandi bantu bagera kuri bane nabo bakomeretse bikomeye bajyanywa kwa muganga.

Ibiro ngenza cyaha bikorera muri uwo mujyi byitwa Georgia Bureau of Investigation byavuze ko habaye kurasana hagati y'aba police ndetse n’abantu bari basohokeye mu kabyiniro. Uku kurasana niho King Von yaburiye ubuzima.

King Von wapfuye afite imyaka 26 y’amavuko yasize umugore n’umwana we w’umukobwa, biravugwa kandi ko apfuye yiteguraga kumurika album ye ya kabiri yise Crazy Story 2.0 yariteganijwe kuzajya hanze mu mpera zuku kwezi.

Ibyamamare bitandukanye byababajwe n’urupfu rwuyu muraperi upfuye ukiri muto.umahanzi Chance The Rapper abinyujije kuri twitter yavuze ko uyu mwaka utwaye abantu benshi bingenzi, yasoje amusabira umugisha ndetse anihanganisha umuryango wa King Von.

Umukinnyi ukomeye wa Basketball, Lebron James yagaragaje agahinda urupfu rwa King Von rwamuteye dore ko aba bombi bari inshuti zahafi. Lebron yanditse avuga ko ababajwe n’urupfu rwe by'umwihariko yavuze ko yakundaga ubutumwa yacishaga mu ndirimbo ze, yanavuze ko ikimubabaje cyane ari uko King Von apfuye akiri muto kandi yari afite ahazaza heza, yasoje amwifuriza iruhuko ridashira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND