Icyo gihe ubwonko bwamburwa ubushobozi bwo
kwibuka ibintu bimwe na bimwe byabaye mu gihe gito cyangwa bimaze igihe
byarabaye, ikindi bikaba byanagira ingaruka ku muntu wayirwaye mu mitekerereze
itandukanye.
Ku Isi yose
Abasaga milliyoni 46.8 nibo basanzwe barwaye iyi ndwara mu mwaka wa 2015, abenshi
babarizwa muri Amerika y'Amajyaruguru, Australia, abandi bake ni muri Africa na
Asia.
Bimwe mubbishobora kuba intandaro
y’indwara yo kwibagirwa dusangamo:
1. Gusaza: Ubushakashatsi bwerekanye ko abageze mu zabukuru bibasirwa cyane. Iyi nirwara ikunda kwibasira cyane cyane abageze mu zabukuru, abari hejuru y'imyaka 65 ibafata ku kigero cy 10%, hejuru 75 ikabafata ku kigero 25% naho hejuru y’imyaka 85 bo ni ku kigero 50% byumvikana neza ko kimwe cya kabiri (1/2) cy’abasaza n’abakecuru barengeje imyaka 85 baba bafite iki kibazo cyo kwibagirwa bikabije.
2. Kurwara Indwara zitandukanye nka Syphilis,
igicuri, ibibyimba by’ubwonko, Guturika
kwimitsi y’ubwonko bizwi nka stroke n'izindi ".
3. Gufata
imiti myinshi irengeje urugero (medication side effect)
Ese iyi indwara yo kwibagirwa
mu mateka bayivugaho iki?
Umushakashatsi w'umuhanga wabayeho mu kinyejana cya 3 n’icya 4 (BC) mbere y'ivuka rya Yesu Christo uzwi cyane nka Hypocrate, we yavugaga ko iyi ndwara yo kwibagirwa yafataga abasheshe akanguhe cyane kandi igaterwa no gusaza k’ubwonko bitewe n’imyaka umuntu yabaga afite kandi akaba ari indwara itari iyo kwirindwa n'uwo ariwe wese.
Ariko nyuma
yaho gato mu kinyejana cya 17-18 aho ubuganga bwari butangiye gutera imbere
abashakashatsi bashoboraga kwitegereza imiterere n’imikorere y’ubwonko neza
ni bwo umushakashatsi w'umudage Aloys Alzheimer yagize icyo atangaza.

Mu 1906,
Aloys Alzheimer ubwo yari ari gukurikirana umubyeyi wari urwaye indwara yo
kwibagirwa mu bitaro yakoreragamo, bitamuhiriye umurwayi we birangira yitabye
Imana, agerageje gukurikirana icyamwishe aza gusanga bimwe mu bice bye
by’ubwonko bibika amakuru byaratsikamiwe ho n’utundi turemangingo yaje kwita 'series of plaques and tangles', bityo itangwa ry’amakuru mu bwonko rigakumirwa
bigatuma yibagirwa bya hato na hato.
Kuva icyo
gihe kugeza na n'ubu ubu buvumbuzi bwa Aloys Alzheimer ni bwo isi ikigenderaho.
Bimwe mu bimenyetso by’indwara yo
kwibagirwa
i. Kwibuka
ibice bice mu bintu byatambutse.
ii. Kwibuka
ibitari byo cyangwa ibyo wihimbiye
iii. Gutekereza
ibitajyanye
iv. Kugira
igihirahiro mu byo utekereza. Aha niho usanga unanirwa gufata ibyemezo vuba
ndetse wanabifata ugafata ibyemezo bigayitse/ poor decision making
v. Kwibagirwa
amasura y’abantu ndetse n’ahantu
vi. Kwibagirwa
mu gihe gito ukimara kubona ikintu urugero: ugasanga mu mwanya muto wibagiwe
aho ushyize telephone yawe, imfunguzo, document zawe cyangwa se n’ibindi bintu bitandukanye ukibagirwa aho
ubirambitse.
vii. Kwibagirwa
buhoro cyangwa kwibagirwa burundu urugero: aha ugasanga biba ngombwa ko uyu
muntu yifashisha incuti n’abavandimwe cyangwa ibindi bikoresho byo kumwibutsa
nka telephone, agenda n'ibindi.
Dore iby'igenzi wakora bikagufasha
kwirinda iyi indwara yo kwibagirwa
1.
Gufata Indyo yuzuye: Ukwiye gufata amafunguro arimo
vitamin-k, protein na glucosinalates aha dusangamo: imboga z'ibyatsi, avoka, imbuto, ibishyimbo,
amagi, amafi, amata n'ibindi
Amwe
mu mafunguro ukwiye kwirinda harimo: indyo zuzuyemo amavuta menshi, ibisindisha
ndetse n’itabi
2.
Gufata isukari iri mu rugero: Abahanga bavuga ko gufata isukari
nyishyi atari byiza gusa gufata isukari iri mu rugero bifasha ubwonko gukora neza
bityo bikaba byarwanya kwibagirwa.
3. Gukora imyitozo ngororamubiri: Gukora imyitozo ngororamubiri biri mu birinda umubiri w’umuntu kwibagirwa, kuko bituma amaraso atembera neza, bikavura amavunane, bikagabanya ibyago byo kurwara indwara zitandukanye, bikanafasha gutekereza neza. Gukora imyitozo ngororamubiri byibuze iminota 30 ku munsi bikaba bifasha kuruhuka no kunoza imitekerereze y'ubwonko.
4. Kuruhuka bihagije: Iyo bavuze kuruhuka hazamo kuryama byibuze ku bantu bakuru bakaryama amasaha agera munani (8). Ni byiza gufata akaruhuko nyuma yo kurya kugira ngo ibyo wariye bigogorwe neza, ari nako umuntu afata umwanya wo kwitegereza neza ibintu bitandukanye, kuko uwo mwitozo ufasha ubwonko kutibagirwa.
5.
Kwirinda stress:
Kwirinda stress n’umujagararo ukabije
6.
Isuku: Isuku ni ngombwa cyane kuko ituma
umubiri uhumeka neza ku buryo ubwonko bukora butabangamiwe.
Mu gihe
ugaragaje ibimenyetso byo kwibagirwa, ukwiye kujya ufata umwanya wo gutekereza
neza mbere yo gufata icyemezo runaka, kugira ngo use nk’ukangura ubwonko, bityo
ubashe kwibuka neza ibyo wagombaga gukora, gufata, cyangwa se aho washyize
ikintu runaka.
Sobanukirwa byinshi ku ndwara yo kwibagirwa
Abanditsi: M.Chadrack, N.Laban na M.Leon Pierre-Inyarwanda.com