Abagabo gusa: Imiterere y’intoki zawe ivuze byinshi ku buzima bwawe

Utuntu nutundi - 06/11/2020 8:33 PM
Share:

Umwanditsi:

Abagabo gusa: Imiterere y’intoki zawe ivuze byinshi ku buzima bwawe

Abahanga mu bijyanye n’imiterere y’umuntu bagaragaza ko imiterere y’intoki z’umuntu iba ivuze byinshi ku buzima bwe ariko hano turibanda ku bantu b’igitsina gabo gusa.

Ibanga ribasha kugaragaza aho imiterere y’intoki z’umuntu w’igitsina gabo ihurirye n’ubuzima bwe, ryihishe ku rutoki bambaraho impeta n’urutoki rukurikira igikumwe.

A. Dore uko uteye niba urutoki bambaraho impeta ari rurerure kuruta urukurikira igikumwe


Niba urutoki wambaraho impeta ari rurerure kuruta urukurikira igikumwe, uri umusore cyangwa se umugabo ufite igikundiro kandi ubasha kubana n’abantu bose amahoro, ugira uburakari budakabije ariko kandi wihutira gufata ibyemezo kabone n’iyo byaba bigushyira mu kaga, abagabo cyangwa abasore bafite intoki zimeze gutya bakunda gushaka no kubona amafaranga menshi kuruta abafite urutoki bambaraho impeta rugufi kuruta urukurikira igikumwe.

B. Dore uko uteye niba urutoki bambaraho impeta ari rugufi kuruta urukurikira igikumwe


Abagabo cyangwa se abasore bameze batya bigirira icyizere gikabije kandi bakunda kuba abanyarugomo, bene aba bantu ntibatinya kuba bonyine icyo banga ni uwababangamira, mu bijyanye n’urukundo umusore umeze utya agira ubwoba bukabije bwo gutera intambwe ngo asabe umukobwa urukundo,ategereza ko umukobwa yazamubwira ko amukunda akabona gukomerezaho

C. Dore uko uteye niba urutoki bambaraho impeta rureshya n’urutoki rukurikira igikumwe


Abagabo bafite izi ntoki zireshya bakunda kuba abunzi beza, ni indahemuka kandi barakundwa ndetse bakagira urukundo, kuri bo ibintu byose biba bisa nk’aho bigenda neza nk’uko byose byateguwe baratuje cyane nta mahane bagira.

  Src: dailyhunt.in

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...