RFL
Kigali

Israel Mbonyi yatoranijwe nk’umuhanzi ubimburiye abandi kujya muri Isiraheri muri gahunda ya #TwendeJerusalem

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:6/11/2020 17:02
2


Ambasade ya Isiraheli mu Rwanda yiyemeje kwimakaza umubano w’ibihugu byombi igamije guteza imbere impano z’urubyiruko zirimo guhanga, umuco ndetse n’ubuhanzi aho umuhanzi Israel Mbonyi yabimburiye abandi kuzajya muri Isiraheri, "Israel to Israel".



Ikigo gishinzwe gutanga viza, cyafatanije na Ambasade ya Isiraheli i Kigali gutegura gahunda ya mbere ya #TwendeJerusalem kuri Israel mbonyi, umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana uri mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere.


Israel Mbonyi nk’umuhanzi bahisemo ko abimburira abandi kujya muri Isiraheri avuga ko ari umugisha ukomeye yagize, mu magambo ye bwite yagize ati ”Ni umugisha udasanzwe kuri njyewe ariko noneho no mu rwego rw’abahanzi nyarwanda ni byiza ko Imana yafunguye imiryango tukemererwa no kujya kuririmba muri Isiraheri, bambwiye ko ari njye batangiriyeho ariko n’abandi bazagenda bagira amahirwe yo kujyayo, kuba barantekerejeho rero ni umugisha ukomeye, ku bwanjye natekerezaga kuzajyayo ngiye gusura ubutaka bwera gusa ariko ni amahirwe akomeye ngize kuko sinzajya kuhasura gusa ahubwo nzagenda ngiye no kuririmba”.


Ni urugendo biteganijwe ko ruzakorwa umwaka utaha wa 2021 mu gihe cya Pasika aho hateganijwe ibiterane bitandukanye umuhanzi Israel Mbonyi azaririmbamo, harimo gusura ahantu nyaburanga muri Israel ndetse no guhura n’abahanzi bo muri Isiraheri bagahuza ibitekerezo.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam yanditse kuri Twitter ko bishimiye cyane gutangiza iyi gahunda bise #TwendeJerusalem. Yagize ati "Twishimiye cyane gutangaza ku mugaragaro #TwendeJerusalem, mureke tujye i Yerusalemu. Ni gahunda itangiranye na Israel Mbonyi izaba kuri Pasika mu 2021. Mbonyi azakora ibitaramo, asure ahantu hazwi hatandukanye ku butaka bwera anahure n'abahanzi bo muri Israel".


Israel Mbonyi yatangaje yishimiye cyane gahunda #TwendeJerusalem 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tuyishimire emmanuel3 years ago
    Verygood!
  • FELIX3 years ago
    nange birashimishije cyane nkumuhanzi kunda kujyj aha yesu yavukiye





Inyarwanda BACKGROUND