RFL
Kigali

Abahanzi bacu bagomba kwiga kuzimiza-Masamba wahishuye ko aterekera Se mbere yo gutaramira abantu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/11/2020 13:43
0


Umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki w’u Rwanda, Masamba Intore, yavuze ko abahanzi nyarwanda bakwiye kwiga bashyizeho umwete kuzimiza kugira ngo uwumva ibihangano byabo bimusabe gutekereza kabiri; abaririze igisobanuro.



We avuga ko umuhanzi abashije kuzimiza ibyo yaririmbye mu ndirimbo, abantu bayitwara uko iri ndetse ikabagirira akamaro. Asobanura ko n’umuhanzi ugerageje kuzimiza, mu mashusho y’indirimbo ye agaragazamo ‘sosiso’ na ‘banana’ kandi yari yitwararitse mu mvugo.

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Rwagihuta’, agaragaza ko abahanzi bo hambere bari abahanga mu buryo bukomeye, ku buryo byari kugora buri wese kumva neza icyivugwa mu ndirimbo ye ndetse ko na n'ubu ariko bikiri.

Atanga urugero akavuga ko nk’indirimbo ye ‘Umuhororo’ hari ushobora gutekereza ko yaririmbaga imisozi cyangwa ibiti, ariko ngo yabivugaga mu rukundo rwiza rusukuye abwira umugeni.

Masamba avuga ko abahanzi bo hambere bakoreshaga amagambo meza y’urukundo, ariko ngo ab’iki gihe barayakoresha bakajyana ‘hahandi’. Ati “Bakabijyana muri saa moya na saa tatu. Ibintu bitagira aho bihuriye.”

Yavuze ko igihe kigeze kugira ngo ‘abahanzi bacu’ bige kuzimiza nubwo azirikana neza ko no kuzimiza ari ishuri rigoye.

Mu kiganiro na Kiss Fm, kuri uyu wa Gatatnu tariki 06 Ugushyingo 2020, ati “Abahanzi bacu bagomba kwiga kuzimiza, wenda kuzimiza ni irindi shuri ririmo ubuhanga bwinshi cyane…Iby’ubu rero bireruye. Kwerura rero si ikinyarwanda. Si umuco wacu.”

Uyu muhanzi avuga ko yakuze yubakiye umuziki we kuri Se Sentore Athanase binamutera kumwiyambaza-aterekera iyo agiye kuririmba mu bitaramo bitandukanye atumirwamo. Ngo yatangira gutarama akamubona imbere ye.

Yagize ati “Iyo ngiye gukora igitaramo yaba Rwanda Day...ndiherera nkabanza nkanamuhamagara, nkaterekera. Babyita gutekerera si bibi! Ndabanza nkamuhamagara nkamubwira nti ‘rero ubu ndi imbere y’abantu, imbaga nyinshi, ubwa mbere igukunda yumva ko ibyo nkora ari wowe wabintoje. Ndagusabye ngo ube hafi.”

“Niba uri kumwe na Nyagasani mube muri hafi dutange ibintu byiza. Tunoge tugire iki. Nkabona araje koko ukagira ngo ari imbere yanjye igihe ntangiye gutarama. Bujya abakurambera ntimukabibagirwe…Mujye mwambaza abakurambere banyu.”


Masamba Intore yatangaje ko abahanzi bakwiye kwiga kuzimiza-Avuga ko bamwe badashobora kugisha inama abakuru, ngo bikomanga ku gatuza bakumva ko ibyo bazi bihagije

Yunganirwa na Jules Sentore bahuriye mu kiganiro bwa mbere, akavuga ko abahanzi b’iki gihe bahanga batitaye ku hazaza habo, amafaranga basaruramo n’igikundiro bigwizaho. Kandi ariho habitse ubuzima bwabo bw’intangarugero cyangwa kugawa.

Uyu muhanzi avuga ko buri wese agira imfuruka ye, atoza abamukunda, abamukurikira ndetse n’abataramumenya bakaba ariyo bazamumenyaho.

Yavuze ko nta muhanzi ukwiye kugira nk’uko undi agize, kuko buri wese aba afite umuhamagaro we. Ati “Hari imivugire, imisesengurire y’Ikinyarwanda tudakoresha. Urabona ahanini nk’ababikora cyangwa twe turebera ku ndirimbo zabo hanze.”

Uyu muhanzi avuga ko nubwo warebera ku bandi ukwiye gukora ibyawe ujyanisha n'umuco.

Masamba yavuze incamake y’ubuzima bwa Se Sentore Athanase:

Masamba Intore avuga ko Se Sentore Athanase yari umusaza w’imfura cyane, agakunda abantu, agakunda umuco kandi bikaba ari ibintu biba mu maraso ye. Akagerekaho kwigisha no gutoza benshi nk’impano yari yarahawe.

Avuga ko ibi byose yabikomoraga kuri Se, kuri Sekuru kugera kuri Kigeri Ndabarasa wari umwami, wahimbaga indirimbo nyinshi. Avuga ko nk’indirimbo ‘Bagore beza’ yahimbwe na Kigeri, kuko umwami ataririmbaga yarazihimbaga akaziha abagaragu n’abandi.

Masamba avuga ko Se yakoze muri Minisiteri y’Uburezi amaze guhunga. Ngo byagera ku mugoroba akajya kwigisha ku ishuri ryitwaga St Albert ryabaga mu Ngangara, akigisha kubyina kandi agahora atarama atanywa inzoga, atanywa itabi ‘agacyesha akaba yageze no mu gitondo’.

Akomeza avuga ko Se yahoraga ari umuntu ufite urugwiro utoza abana be gukora siporo n’ibindi. Sentore yakinnye umupira ndetse ngo iyo ikipe ya Vital’o yatsindwaga byabaga ari ibindi bindi mu rugo rwe.

Masamba ati “...Rero yari umuntu mwiza cyane! Mugira ibyago abantu mutamubonye. Muzabaze wenda ba Mama wanyu cyangwa ba Papa banyu. Eeeh yagendaga n’amaguru agahita abana ba mayibobo, bakamuherekeza, bakamutwaza amasokoshi, bakamukunda.”

Yavuze ko Se yamwise ‘Sentore Butera’ ariko akagira n’akabyiniriro ka ‘Masamba’. Ngo ubwo Nyirasenge yajyaga kumwandikisha mu mashuri abanza yibagiwe amazina ye yandikisha ‘Masamba Butera’ kuva ubwo izina ry’akabyiniriro ryinjira mu byangombwa bye.


Bwa mbere Masamba Intore n'umuhanzi Jules Sentore yahaye izina bahuriye mu kiganiro

Jules Sentore yavuze ko abahanzi bahanga batitaye ku hazaza habo-Avuga ko atava muri gakondo kuko ariho hari imfuruka ye








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND