Pastor Car Lentz abenshi bakunze kwita umuvugabutumwa w’ibyamamare [Celebrity Pastor] akaba ari nawe wabatije Justin Bieber yamaze kwirukanwa muri Hillsong Church. Zimwe mpamvu zatumye yirukanwa harimo nko gutakarizwa icyizere no kugira imyitwarire itari myiza nk'uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’iri torero.
Mu butumwa umuyobozi mukuru w’iri torero ari we Pasteur
Brian Houston yandikiye abagize ubuyobozi bw’iri torero kuri uyu wa Gatatu yatangaje
ko ahagaritse uyu muvugabutumwa Carl Lentz wakorera ubutumwa ku ishami ry’iri
torero mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri ubu butumwa Houston yavugaga ko icyatumye yirukana
uyu mugabo harimo impamvu zitandukanye harimo nko gutakarizwa icyizere ndetse n’imyitwarire
itari myiza. Mu butumwa bwe yagize ati: ”Ndabizi ibi birabatungura, ariko
ndabinginze mumenye ko ibi twabikoranye ubushishozi ndetse bikorwa ku nyungu za
buri wese, harimo na Pastor Carl.”
Nyuma y’ubu butumwa Carl Lentz yifashishije urukuta
rwe rwa Instagram abwira abakunzi be ko imirimo ye y’ubuvugabutumwa igeze ku
musozo ndetse ko yagiye arangwa n’imyitwarire itari myiza mu minsi yashize irimo
no guca inyuma umugore we ariko ubu ari kureba uko biyunga. Yakomeje asaba
imbabazi abakunzi be kuba yararenze ku cyizere bamugiriye ndetse ashimira abayobozi
be bakuru mu itorero yakoreragamo umurimo w'Imana.
Pastor Carl Lentz n'umuryango we
Uyu muvugabutumwa Carl yari anashinzwe amashami y’iri
torero mu gace k’iburasirazuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abantu benshi
bari bakunze kumwita umuvugabutumwa w’icyamamare [Celebrity Pastor], uyu kandi ni we
wabatije umuhanzi Justin Bieber ndetse akaba n’inshuti y’ibyamamare
bitandukanye harimo nka Justin Bieber n’umugore we Hailey Bieber, Umukinnyi w'icyamamare wa Basketball Kevin Durant, Selena Gomez, Keylie Jenner n’abandi.
Pastor Carl Lentz na Justin Bieber
Mu byatumye uyu muvugabutumwa amenyekana cyane harimo
nk’imyambaro akunda kwambara, tatuwaje ziri ku mubiri we ndetse n’abayoboke be
batandukanye harimo n’ibyamamare.
Carl Lentz yakunze kumvikana cyane avuga ko ashyigikiye
ko hahagarikwa ihohoterwa ndetse n’ivangura rikorerwa abirabura muri Amerika
ndetse yakunze gutanga ubutumwa asaba ko abirabura babiri baherutse kwicwa muri
Amerika aribo George Floyd na Breonna Taylor bahabwa ubutabera.
Iri torero rya Hillsong Church ryashinzwe na Houston ndetse n’umugore we Bobbie mu mwaka 1983 mu mujyi wa Sydney muri
Australia, nyuma riza kugaba amashami yaryo rigera no mu bindi bihugu mu mijyi
itandukanye nka London mu Bwongereza, Sao Paulo na Rio de Janeiro muri Brazil,
Cape Town muri Afurika y’Epfo na Phoenix muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri torero rizwi
cyane muri New York ku bw’umubare munini w’abayoboke baryo ndetse n’uyu
muvugabutumwa wahayoboraga ari we Pastor Carl Lentz. Mu mibare itangazwa ivuga
ko muri New York mu cyumweru hasengera abayoboke barenga ibihumbi ijana (100,000).
Src: Christian Post & USA TODAY
TANGA IGITECYEREZO