RFL
Kigali

Ibizakwereka ko ukwiye gutandukana n’umukunzi wawe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:6/11/2020 11:39
0


Urukundo ni rwiza ku bantu babiri bakundanye gusa ntabwo urukundo ruhora rutoshye, igihe cyiragera bikaba ngombwa ko utandukana n’uwo wakundaga bitewe n’impamvu zitandukanye.



Iyo bigeze ku gufata umwanzuro wo gutandukana n'uwo ukunda wihebeye biragorana cyane. Ahanini uba ugishidikanya cyangwa wibwira ko ibihe bibi murimo bizashira gusa ntibishire. Mu bizagufasha kumenya neza ko ukwiye kureka umukunzi wawe 8 muri byo nibi:

1)      Ntimucyiganira nk'ibisanzwe: Uzabibwirwa n'uko umukunzi wawe atacyikuganiriza nk'uko byari bisanzwe. Mwajyaga mutera igiparu kandi mukamara umwanya munini muvugana, ariko ubu ntakibikora n'iyo akuvugishije asa nkuba akwikiza.

2)      Intonganya ni nyinshi: N'ubwo ntazibana zidakomanya amahembe gusa noneho intonganya hagati yanyu zafashe indi ntera. Muhora mutongana kandi ntihagire uca bugufi ngo asabe imbabazi. Ibi ni ibikwereka ko ukwiye kureka umukunzi wawe.

3)      Ntabwo acyikwitaho: Turabizi ko iyo ukunda umuntu umwitaho mu buryo bugaragara, iyo umukunzi wawe atacyikwitaho cyangwa ngo agushyire imbere ni uko aba atacyigushaka, byaba byiza umuretse aho kugira ngo wibabarize umutima.

4)      Ntacyikubonera umwanya: Asigaye yarahuze cyane ku buryo atakibona n’umwanya wo guhura nawe cyangwa kuganira nawe birambuye. Asigaye afite urwitwazo rwo kugira ngo mutabonana. Ibi byose ni ibigucira amarenga ko urukundo rwashize.

5)      Asigaye akubonamo amakosa gusa: Mbese nta kintu ugikora atita ikosa kabone n'ubwo wakitwararika, we azajya akubwira ko wakosheje ndetse ashakire amakosa n'aho atari kugira ngo akunde akubwire nabi.

6)      Nta byishimo mu rukundo rwanyu: Ntimucyishima nk'uko byahoze ahubwo ubu muhora mutongana, musigaye mujya impaka bigatinda kandi bikabaviramo kubwirana nabi. Ni byiza ko mwatandukana aho kugira ngo muhore mu ntonganya.

7)      Inshuti zawe ntizikimukunda: Inshuti zawe za hafi wizera ntabwo zikishimira umukunzi wawe bitewe n’ibintu bitari byiza zimubonaho, ntizishimiye ko ugumya gukundana n’umuntu ukubabaza.

8)      Impamvu mukiri kumwe n'uko watinye kuba wenyine: Kuri benshi kubaho wenyine udafite uwo mukundana birabagora, nawe impamvu utaramubwira ngo mutandukane ni uko watinye kubaho nta mukunzi ufite.

N'ubwo rwose bitoroshye kureka umuntu mwakundanye igihe cyinini kandi mwasangiye ibihe byiza, gusa n'ubona hari bimwe mu bimenyetso twavuze hejuru umukunzi wawe akwereka, ntakabuza rwose wamureka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND