RFL
Kigali

Cycy Beauty yahishuye urukundo rwe na Platini rutarambye n’umwihariko we utuma yifashishwa n’abahanzi mu ndirimbo zabo-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/11/2020 10:05
1


Umunyamideli Uwimbabazi Cynthia [Cycy Beauty] yatangaje ko yakundanye n’umuhanzi Nemeye Platini [Platini], urukundo rwabo ntirwaramba ariko ubushuti bwabo burakomera byanatumye amwifashisha mu mashusho y’indirimbo ‘Atensiyo’ agiye gusohora.



Cycy ni we mukinnyi w’imena mu mashusho y’indirimbo ‘KK 502’ y’umuhanzi Andy Bumuntu ufite igikundiro muri Kenya n’ahandi, agaragara kandi amasagonda macye mu ndirimbo ‘We don’t care’ Meddy yakoranye na Rayvanny ndetse na DJ wa Diamond witwa RJ.

Ni umukobwa w’urubavu ruto ukurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 45 ku rubuga rwa instagram. Ni umunyarwandakazi wavukiye mu gihugu cya Tanzania mu muryango w’abana batandatu. Ni we muhererezi.

Kuba ari umuhererezi ntibyatumye yigira ntibindeba mu mirimo yo mu rugo, kuko Nyina agira igitsure gituma yita kuri buri kimwe cyose. Asanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza ya UTB mu ishami ry’ubukereragendo ku mpamvu avuga ko ari ibintu akunze.

Mu mwaka wa 2017 yakoze muri T 200 Hotel byatumye yumva ashaka kwiga ibijyanye n’ubukerarugendo, kugira ngo ajye ajya ahantu hatandukanye ku Isi atembereza abantu ndetse nawe ubwe yiga byinshi.

Urugendo rwo kwiga ubukerarugendo rwabanjirijwe no gushyira ingufu mu bijyanye n’imideli, biturutse ku nshuti biganye mu mashuri bamubwiraga ko aberwa n’amafoto, ko adakwiye gupfukirana impano ye.

Nawe avuga ko iyo yirebaga yabonaga ko ari ‘mwiza’, byatumaga amafoto ashyira ku mbuga nkoranyambaga akundwa n’abantu benshi bigatuma yumva arushijeho gukunda ibyo kumurika imideli.

Ati “Babimbwiye ndi mu mashuri kwakundi muba mukora nk’ibirori ku ishuri ukerekana imideli ugatumbuka koko! Amafoto yaza nkabona ni meza cyane.”

Akomeza avuga ko amafoto ye aherekezwa n’ibitutsi, abamushima, abavuga ko ari indaya bitewe n’imirimbo y’ubwiza iri ku mubiri we n’abavuga ko ari ‘Slay Queen’, umukobwa uba mu buzima buhenze, uryamana n’abagabo batandukanye ku bw’ifaranga.

Yemera ko ari ‘Slay Queen’ ariko agatanga igisobanuro gitandukanye n’icyo abantu basanzwe bazi. Ati “Ni umuntu ushobora gukora ikintu abantu bose bakakibona. Ugatwika nyine! Ni ugukora ikintu utitangira. Kuba ugaragara neza, ujya mu bantu ukabona ni byiza, ugasabana. Kuko abakobwa bose ni aba slay queens.”

Urukundo rwe na Platini rwamaze amezi atandatu

Uwimbabazi yabwiye INYARWANDA ko yakundanye n’umuhanzi Platini mu gihe cy’amezi atandatu ariko urukundo ntirwakomera.

Mu mwaka wa 2017 ni bwo itsinda rya Dream Boys ryegukanye Primus Guma Guma Super Stars. Ubwo bari mu bitaramo by’iri rushanwa i Gisenyi, ni bwo hasohotse ifoto ya Platini ari kumwe na Uwimbabazi.

Icyo gihe ibitangazamakuru byanditse ko urukundo rugeze aharyoshye. Ni ibintu Cycy asobanura ko byatumye agira ubwoba mu buzima bwe, kuko bwari ubwa mbere yisanze mu itangazamakuru nk’umukobwa wari ugisoza amashuri ye yisumbuye.

Yagize ati “Platini twarakundanye ariko ntabwo byari ibintu birebire. Ntabwo hashize igihe kinini. Ni nka amezi atanu cyangwa atandatu, ntabwo byatinze.”

Ntiyerura neza icyatumye atandukana na Platini, ariko ngo hari ibyo batumvikanyeho bashyize iherezo ku rukundo rwabo. Yongeraho ko iby’abo babonaga bitazaramba, biyemeza gufata feri.

Nyuma yo gukundana na Platini, uyu mukobwa yaje gukundana n’undi musore batandukanye mu ntangiriro z’umwaka ushize.

Yavuze ko nta musore bigeze batandukana bitewe no kumurika imideli cyangwa kugaragara mu mashusho y’indirimbo. Ari nayo mpamvu uzamukunda azamukundira ‘uko ari’ kuko ngo ni byo yishimiye gukora.

Uyu mukobwa avuga ko yitwara neza mu rukundo binatuma ntacyo yishanja cyashyize akadomo ku rukundo rwe n’uyu musore usanzwe utuye mu mahanga. Ati “Njyewe numva nakosa nakoze”.

Umwihariko we mu mashusho y’indirimbo z'abahanzi batandukanye:

Uwimbabazi avuga ko ubuzima bwe ari umuziki bituma iyo ari kumva indirimbo yuzura amarangamutima akayibyina mu buryo bujyanisha neza n’imiterere yayo. Ndetse akabikora agamije kugira ngo ashimishe imbaga.

Uwimbabazi avuga ko mbere y’uko ajya mu mashusho y’indirimbo y’umuhanzi, abanza kumva iyo ndirimbo ndetse akamenya neza uko azitwara bijyanishije no kutica umuco.

Uyu mukobwa avuga ko we n’abandi bakobwa bagaragara mu mashusho y’indirimbo batataye umuco nk’uko benshi bakunze kubivuga. Kuko ngo iyo wataye umuco ‘nawe uba watakaye’.

Avuga ko hari abirirwa babaciraho iteka, nyamara ngo urebye mu buzima bwabo wasanga n’abo bakora ahubwo ibirenze kuba biteye isoni. Yavuze ko buri wese aba afite uko azabaho, bityo ko uyu munsi ashobora kumurika imideli no kwifashishwa muri video ejo akabivamo.

Cycy ati “Ni byiza ko icyo ukora cyose ugomba kureba ku muco. Nta mpamvu yo kuvuga ngo kanaka yataye umuco. Wowe ufite uwuhe? Nta mpamvu yo kureba umuntu ngo umusotore utazi ubuzima bwe?... Ibyo akora byose nawe aba afite umuco,”

Uyu mukobwa avuga ko kugaragara mu mashusho y’indirimbo atari ibintu byatunga inkumi y’i Kigali, ariko ngo abo mu mahanga bo babashejweho nabyo kuko baba bafite indirimbo nyinshi bagaragarampo.

Yavuze ko yarenze ibyo kuvuga ngo ibi sinabishobora, ahubwo aratinyuka agaragara mu ndirimbo ajyanishije n’umuco, ari nabyo biri gutuma muri iki gihe arembuzwa na benshi mu bahanzi.

Ati “Iyo mbikoze ndabikora koko. Ndabikora nk’uko njye nabyikorera.” Avuga ko akora uko ashoboye kugira ngo atange ibyo umuhanzi yari amwitezeho mu mashusho y’indirimbo.

Cycy yatangaje ko yatinyutse gukora ibyo abandi bakobwa batinyaga gukora mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi-Agaragara mu ndirimbo ya Andy Bumuntu ndetse na Meddy

Uyu mukobwa usanzwe ari inshuti y'akadasohoka ya Shaddyboo avuga ko amwigiraho byinshi bituma akomeza gukora umurimo we neza-Kandi ko ari umubyeyi ukunda abana be no gusabana n'inshuti

Uwimbabazi yahishuye ko yakundanye na Platini mu gihe cy'amezi atandatu, ariko ubushuti bwabo burakomeza kugeza nubwo amwifashishije mu mashusho y'indirimbo 'Atansiyo'

Umuhanzi Nemeye Platini aritegura gusohora amashusho y'indirimbo nshya yise 'Atansiyo'

Kanda hano urebe amafoto menshi ya Cycy Beauty

KANDA HANO: CYCY BEAUTY YAVUZE KU RUKUNDO RWE NA PLATINI, UMWIHARIKO WE MU MASHUSHO Y'INDIRIMBO N'IBINDI

">


AMAFOTO+VIDEO: Aime Films-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jariah Mupenzi3 years ago
    Ndabona Agiye kujya yikorera publicite ntibizoroha ubuse akazi ke nakahe bahu





Inyarwanda BACKGROUND