RFL
Kigali

Uwase Ruth uririmba muri Bethlehem choir yatangiye kuririmba ku giti cye ahera ku ndirimbo yise 'Inshuti Nziza'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/11/2020 19:02
0


Uwase Ruth uvuka mu karere ka Rubavu, akaba n'umuririmbyi muri Bethlehem choir imwe muri korali zikunzwe cyane mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise “Inshuti Nziza” ihumuriza umuntu wese usenga kuko ubutumwa burimo buvuga ko nta wundi wo kwizerwa uretse Yesu wenyine.



Uwase Ruth w'imyaka 19 y'amavuko yabwiye InyaRwanda.com ko n'ubwo atangiye kuririmba ku giti cye, nta gahunda afite yo kuva muri Bethlehem choir amazemo imyaka 7. Ku bijyanye n'intego afite mu buhanzi bwe, yavuze ko arangamiye gukora umuziki mu buryo bw'umwuga. Yagize ati "Mfite gahunda yo gukora bikaba ikinyamwuga atari ukubikora bigahita birangira".

Mu gushimangira ko bitazarangirira gusa kuri iyi ndirimbo 'Inshuti nziza' yamaze gushyira hanze ari nayo ye ya mbere, yavuze ko mu mpera za Mutarama 2021 azashyira hanze indirimbo nshya izasohokana n'amashusho yayo. Twamubajije ku butumwa buri muri iyi ndirimbo ye 'Inshuti nziza' imwinjije mu muziki nk'umuhanzikazi ku giti cye, adusubiza ko inshuti nziza yaririmbye ari Yesu. 

Ati "Inshuti nziza ni Yesu". Yavuze ko hari igihe umuntu ageramo akabana n'Imana, ababyeyi badahari, icyo gihe Imana ikaguha buri kimwe wahagawe n'ababyeyi. Yavuze ko nta wundi wagukorera ibyo atari Yesu. Yashimangiye ko Yesu ari inshuti nziza idatererana umuntu mu bihe ibyo ari byo byose. Ati "Iyo dukoze neza tubona abantu, iyo dukoze nabi batubavaho, Yesu we abana natwe muri ibyo bihe byombi". 


Uwase Ruth yatangiye kuririmba ku giti cye

Uwase Ruth avuga ko yanditse iyi ndirimbo nyuma y'icyifuzo yari amaranye igihe kitari gito cyo kuzagira uruhare muri Gospel yo mu Rwanda. Ati “Impamvu nabihisemo ni ukugira ngo nanjye ngire uruhare mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu. Intego yanjye ni uguhumuriza imitima y'abantu no kubamenyesha iby'imbabazi z'Imana ku banyabyaha bagakizwa, igikomeye muri ibyo nkabamenyesha ko tugomba kwitegura ko Yesu azagaruka kujyana abamwizeye.”

Iyi ndirimbo 'Inshuti nziza' ya Ruth Uwase irimo aya magambo;  "Ntawe wahwana nawe, ntawe wagereranywa nawe yesu we, uri inshuti nziza. Umuraba ukomeye w'inyanja ntuwutinya uwutuzisha ku bwanjye igihe nshitse intege Yesu wee urankomeza uri umujyanama wanjye uri ibyiringiro byanjye.

Sinzatinya ibiteye ubwo ndi kumwe nawe ndi uhiriwe kuko natoranyijwe nawe igihebuje yambikiye ubugingo umwiringiye ntazakorwa n'isoni. Mu bibazo n'ingorane wabanye nanjye. Oya ntiwigeze untererana. Yesu we uri inshuti nziza".

Uwase Ruth yatangiye kuririmba akiri umwana muto nyuma y'igihe gito yerekeje muri korali Bethlehem ya ADEPR Gisenyi mu Karere ka Rubavu. Uyu mukobwa anabarizwa mu muryango witwa "The Sister's" w'abaririmbyi babarizwa muri iyi korali, bafite umwihariko mu kuririmba bakoresheje amajwi yabo y'umwimerere.


Uwase Ruth arangamiye gukora umuziki mu buryo bw'umwuga


Ruth ashimangira ko adashobora kuva muri Bethlehem choir


KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "INSHUTI NZIZA" YA UWASE RUTH








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND