RFL
Kigali

Komera komera wowe mbaraga z'Isi! Ubutumwa bwa Lionel Messi kuri Maradona uri mu bitaro

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/11/2020 12:47
0


Rutahizamu ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi muri ruhago, Lionel Messi ukomoka muri Argentina, yoherereje ubutumwa bw'ihumure bunihanganisha umunyabigwi Diego Armando Maradona kuri ubu uri mu bitaro nyuma yo kubagwa ikibyimba cyari ku bwonko.



Uyu rutahizamu wa FC Barcelona, yatojwe na Maradona mu ikipe y'igihugu ya Argentina, ndetse aba bagabo bombi bubatse amateka akomeye murio ruhago bahora bagereranywa, bashyirwa ku rwego rumwe, hibazwa ninde mwami wa ruhago muri Argentina.

Nyuma yo kujya mu bitaro akabagwa ikibyimba cyari ku bwonko, ndetse bikanagenda neza, Anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram, Messi yanditse ubutumwa bwihanganisha Maradona ku bw'ibihe arimo ariko anamwifuriza gukira vuba.

Yagize ati" Diego, Komera komera wowe mbaraga z'Isi, umuryango wanjye ndetse nange ubwanjye turifuza kubona wagarutse vuba cyane bishoboka, Komera cyane".

Ubu butumwa bwakurikiye ifoto Messi ari kumwe na Maradona, ubwo yamutozaga mu ikipe y'igihugu ya Argentina.

Ku wa mbere tariki ya 02 Ugushyingo 2020, Maradona yajyanywe mu bitaro bya Buenos Aires biherereye mu murwa mukuru wa Argentina, aho yari afite ikibazo cyo kubura amaraso ahagije n’amazi mu mubiri ku buryo bukabije.

Maradona yashakiwe umuganga wihariye wo kumwitaho witwa Leopoldo Luque, ari nawe wamubaze icyo kibyimba, byose bigenda neza, akaba atangaza ko vuba aza kuba yakize.

Uyu wabaye umukinnyi ukomeye muri ruhago ku Isi, yabazwe mu ijoro ryo ku wa kabiri  n’uyu muganga usanzwe ari inzobere mu kubaga imitsi, iki gikorwa kikaba cyamaze iminota hafi 80.

Maradona wafashije Argentina kwegukana igikombe cy'Isi mu 1986,akanakora amateka akomeye muri Napoli yo mu Butaliyani,  araguma mu bitaro yitabwaho n'abaganga akazasohokamo yongeye kugira ubuzima bwiza.

Lionel Messi yifurije Maradona gukira vuba





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND