RFL
Kigali

Seburikoko, Mukeshabatware, Arthur, Clapton mu bahataniye ibihembo bya Inganji Perfoming Arts Awards 2020

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/11/2020 12:31
0


Itorero Intayoberana, umukinnyi w’Ikinamico Mukeshabatware Dismas, umunyaturingushyo Niyitegeka Gratien [Seburikoko] bari ku rutonde rw’abahataniye ibihembo bikomeye bigamije gushimira abagira uruhare mu by’ibiciro by’ubuhanzi birimo urwenya, ubusizi, ikinamico n’ibindi.



Ibi bihembo byiswe ‘Inganji Perfoming Arts Awards 2020’ bigiye kuba ku nshuro ya mbere bizatangwa mu muhango uzaba ku wa 18 Ukuboza 2020.

Byateguwe na Talents Care Performing Arts, Media and Films Ltd kubufatanye na RPAF/Rwanda Performing Arts Federation, RCC/Rwanda Comedy Club, RPU/Rwanda Poetry Union na RTDU/Rwanda Theatre Union.

Bizabahwa abagera ku 150 babarizwa mu byiciro by’ubuhanzi birimo Ikinamico, Urwenya, Ubusizi, imbyino za kizungu n’imbyino gakondo za Kinyarwanda.

Kalinda Isaie Umuyobozi Mukuru wa Inganji Performing Arts Awards, yabwiye INYARWANDA, ko batekereje gutanga ibi bihembo nyuma yo kubona ko hari amarushanwa menshi mu Rwanda ashimira ndetse agahemba abakoze neza kurusha abandi mu byiciro bitandukanye by’ubuhanzi “ariko ugasanga igice cya ‘Performing Arts gisa n’ikirengagijwe’.

Akomeza ati “Kandi nyamara kirimo abantu benshi ndetse banakora ibikorwa by'indashyikirwa n’uko duhita dutangira iki gikorwa kizajya kiba ngaruka mwaka.”

Umukinnyi wa filime uri mu bakomeye mu Rwanda Niyitegaka Gratien [Papa Sava] ahataniye igihembo mu cyiciro ‘Acting Comedy Male’ aho ari kumwe n’umukinnyi wa filime Njuga, Karisa Erneste [Samusure], Yaka Mwana uzwi ku mbuga nkoranyambaga, Putino, Rebero Norbert uzwi nka Digidigi n’abandi.

Ayirwanda Jean Claude uzwi nka Bushombe mu ikinamico Urunana ahatanye mu cyiciro ‘Theatre Radio Drama Male Actors’ ahuriyemo na Ndabananiye Jean de La Croix uzwi nka Shyaka mu Urunana, Sibomana Emmanuel uzwi nka Patrick/Urunana, Higiro Adolphe uzwi nka Shema muri Musekeweya, Mukeshabatware Dismas/Rutaganira muri Musekeweya n’abandi.

Murekatete Marium [Budensiyana], Muhutukazi Mediatrice [Kankwanzi], Liliane Karangwa [Indamutsa], Kabahizi Mariana [Chantal] ukina muri Musekeweya bahatanye mu cyiciro cyiswe ‘Theatre/Radio Rwanda Female.

Mu cyiciro cy’amatorero gakondo [Traditional Dance Troups] harimo Inganzo Ngari, Inyamibwa, Inganzi mu nganzo, Indatirwabahizi, Urwiririza, Garukurebe, Intayoberana ndetse n’itorero Imena.

Icyiciro cya ‘Traditional Dance Male’ harimo Gatore, Patrice, Gashamira Aimable, Sembuga Djuma n’abandi. Ni mu gihe mu cyiciro cya ‘Modern Dance Female’ harimo Fofo Dancer, Kelia, Arbina, Nadia, Nelly n’abandi.

Bimwe mu bihembo bizatangwa harimo nka Best Radio Drama Actor of the Year (Male and Female), Most Popular Radio Drama Actor of the Year (Male and Female), Umunyarwenya mwiza w’umwaka (Umugabo n’umugore [Best Comedian of The year].

Hari kandi munyarwenya ukunzwe w’umwaka (umugabo n’umugore), Best Radio Drama Script writer of the Year, umubyinnyi mwiza w’umwaka, umwanditsi mwiza w’imivugo w’umwaka, Itorero ry’imbyino gakondo ryiza ry’umwaka n’ibindi.

Gutora byatangiye kuri uyu wa Kane tariki 05 Ugushyingo 2020 bizasozwa ku wa 10 Ukuboza 2020. Wifashisha urubuga rwa www.mni.rw ahari icyiciro cyanditseho ‘Inganji Performing Arts Awards 2020’.

Ushobora gutora unifashije uburyo bwa Mobile Money. Wemerewe gutora inshuro zose ushaka ku munsi, ariko ukabikora nyuma y’iminota 30’.

Kanda hano utangire guha amahirwe uwo ushyigikiye muri ibi bihembo: na hano

Umukinnyi wa filime Niyitegeka Gratien [Seburikoko] ahatanye mu cyiciro 'Acting Comedy Male' ahuriyemo Kayitare Moustapha uzwi nka Ndimbati

Umukinnyi wa filime Sandrine Uwimpundu akina muri filime 'Umuturanyi' yitwa Rufonsina

Umukinnyi wa filime w'umunyarwenya Ndayisaba Jean Marie [Makanika] ari kumwe na Sugira Florence [Fofo] uhatanye mu cyiciro 'Acting Comedy Female Actress'

Mugisha Clapton ahatanye mu cyiciro 'Stand Up Comedy Male Actors' ahuriyemo na Bishop Gafaranga, Joshua, Nkusi Arthur, Merci, Japhet&5K Etienne na Babu

Karinda Isaie Umuyobozi Mukuru w'irushanwa 'Inganji Performing Arts Awards'












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND