RFL
Kigali

Ibyo wakora mu gihe wahemukiye umukunzi wawe utifuza ko mutandukana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:4/11/2020 12:27
0


Nk'uko umukuru yabivuze ati “ntazibana zitakomanya amahembe”, birashoboka cyane ko wahemukira umukunzi wawe ariko utifuza ko mwatandukana.



Hagati y'abakundana yaba abashakanye cyangwa abatarashakana, ni kenshi bakoserezanya, rimwe na rimwe bikabaviramo gutandukana burundu. Bikubayeho kandi utifuza kuba watandukana n'uwo wihebeye dore uburyo 5 bwuko wabyitwaramo:

1)      Banza umenye uburemere bw’ikosa wakoze: Niba wakoshereje umukunzi wawe banza wishyire mu mwanya we wumve uburyo nawe ababara, wumve uburemere bw’ikosa kuko hari igihe wasanga uko ubyumva atari ko we abyumva.

2) Saba imbabazi ubikuye ku mutima: Gusaba imbabazi by'umuhango si byiza mu gihe wakosheje mu rukundo. Banza ubitekerezeho niba koko wifuza gusaba imbabazi maze ubone kuzisaba, wizisaba kugira ngo wuzuze umuhango.

3) Muhe igihe cyo kubyakira: Singombwa ngo uhatirize umukunzi kukubabarira vuba vuba cyangwa ngo umutitirize gusubirana nawe. Banza umuhe igihe abitekerezeho ndetse abanze yakire ibyabaye.

4) Mwereke ko wahindutse: Nyuma y'uko wamukoshereje ukanamusaba imbabazi noneho mwereke ko witeguye guhinduka, za ngeso mbi wakoraga ndetse na bimwe mwapfuye ubireke burundu kugira ngo nawe bimworohere kukubabarira.

5) Ntuzasubiremo ikosa mwapfuye: Ni byiza ko wakwiyemeza guhinduka kandi ugakora ibishoboka byose ngo ntuzasubire gukora rya kosa n’ubundi wakosheje. Hinduka uhindutse kugira ngo nakubabarira utazongera.

Niwisanga wababaje cyangwa wakoshereje umukunzi wawe, ubwo ni bumwe mu buryo wakoresha kugira ngo ugarurirwe icyizere kandi umubano wanyu ukomeze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND