Umusore n’umukobwa bakundana hari ibyo bajya bakora bigaragaza ko baryohewe n’urukundo. Ibyo birimo guteteshanya no kugenda mu muhanda bafatanye agatoki. Ibi hari ubwo bitera ishyari abakobwa badafite abakunzi bikaba byatuma batangira kwicira urubanza no kumva babihiwe n’ubuzima.
Mu bintu 10, umukobwa wese utarashaka akwiye kwirinda harimo :
1. Guterwa isoni n’uko adafite umukunzi
Umukobwa utarabona umukunzi ntabwo akwiye gucika intege cyangwa ngo aterwe isoni nuko atarabona umukunzi kuko ntabwo aba azi uko ejo bizagenda. Birashoboka ko uyu munsi ashobora kuba atarabona umukunzi w’ubuzima bwe ariko ari uko igihe cya nyacyo Imana yabateganyirije kitaragera.
2. Kumva ko byagucikiyeho
Nk’umukobwa nibyo hari imyaka ugeramo ababyeyi bagatangira kukubaza impamvu nta birori urabereka, ariko ukwiye kumenya buri wese agira umunsi we wo gukora ubukwe. Ntukwiye kumva ko byagucikiyeho kuko mu isi hari abakobwa benshi badafite abakunzi kandi bakora gahunda zabo ndetse bakagera ku ntego biyemeje.
3. Guhubukira gushaka umukunzi
Urukundo kurujyamo bisaba kubanza kugenzura impuhwe, icyizere, n’ubushuti uwo mugiye gukundana agufitiye. Niba uri umukobwa ukaba utarabona umukunzi ntukwiye gukuka umutima, ugomba gukomeza gahunda zawe, ukagira umutima ushimishwa no kunguka inshuti nshya nta kindi.
4. Guterwa umutima uhagaze n’uko abantu bakubaza impamvu udafite umukunzi
Ntukwiye guteshwa umutwe n’uko abantu bakubaza impamvu utarabereka umukunzi wawe. Babanza kubisasira bakakubwira ngo uri mwiza, uzi ubwenge, uri umwana mwiza, bakabona kukubaza ngo kuki udafite umukunzi. Igisubizo kimwe, 'sindamubona' kirahagije ubundi ukikomereza gahunda zawe wazamubona ukamubereka ariko kuba utaramubona ntibikwiye gutuma urara udasinziriye.
5. Gutangira gutekereza ko uri mubi ku isura
Nta mpamvu yo gutekereza ko impamvu utarabona umukunzi ari uko uri mubi cyangwa ko ntawe ugukeneye. Ibitekerezo nk’ibi bihabanye n’ukuri kuko nureba neza uzasanga hari abo urusha ubwiza bashinze ingo. Mu gihe ugitegereje umusore ugutereta icyo ugomba kugenzura ni imico n’imyifatire yawe kuko abasore ntibakururwa n’umukobwa usuzugura.
6. Kugukundana n’umugabo wubatse
Inzobere mu by’urukundo zigaragaza ko gukundana n’umugabo wubatse, biturutse ku kuba nta mukunzi ufite byaba ari ukubara nabi kuko byazatuma utishima mu myaka iri imbere. Birashoboka ko uwo mugabo ushobora kumusenyera akagushaka ariko nabwo wazahorana ikidodo ku mutima kuko waba warahemukiye umugore mugenzi wawe.
7. Kurakarira no kugirira ishyari abari mu rukundo
Kugirira ishyari abari mu rukundo ni bibi kuko bishobora kugutera gutekereza nabi. Bikaba byagira ingaruka mbi ku myitwarire yawe.
8. Kubeshya ubwonko bwawe ko ufite umukunzi
Bamwe mu bakobwa iyo babonye imyaka yabo imaze kuba myinshi batangira guhitamo umusore runaka bakabeshya ubwonko bwabo ko uwo musore ari umukunzi wabo. Ibi ni amakosa kuko umuntu aba umukunzi w’umuntu iyo bombi babiganiriyeho bakabyemeranyaho.
9.Kwishinja amakosa
Inzobere mu by’urukundo zivuga ko umukobwa ugize imyaka myinshi atarabona umukunzi adakwiye kumva ko ari amakosa ye kabone n’ubwo yaba abizi ko hari abo yagiye ahakanira. Ngo ahubwo akwiye kumva ko impamvu nta mukunzi afite ari uko igihe cye kitaragera.
10. Kwiyanga
Inzobere mu bijyanye n’urukundo n’imibanire Dr Carl Morgan avuga ko kugira ngo umuntu akundwe n’abandi agomba kubanza kwikunda akanigirira neza.
Src: Opera News
TANGA IGITECYEREZO