RFL
Kigali

Ibizakwereka ko umukobwa agukunda nubwo atarabikubwira

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/11/2020 11:35
1


Ntibikunze kubaho ko umukobwa atinyuka kubwira umusore ko amukunda bitewe n’impamvu nyinshi zitandukanye, ibyo ariko ntibizamubuza kubikwereka mu bundi buryo.



Iyo witegereje neza cyangwa ukangenzura imikorere y’umukobwa yaba ari mu byo avuga, akora, uzabona bimwe mu bimenyetso ko agukunda. Muri byo uzabona harimo ibi 10 azakora:

1)      Agira isoni nyinshi iyo murikumwe: Usanga umukobwa ugukunda ariko yaratinye kubikubwira agira isoni nyinshi iyo muvugana, azatinya guhuza amaso nawe kandi akore mu musatsi we cyane.

2)      Abicisha mu butumwa bugufi akoherereza: Mu butumwa mwandikirana uzasanga akubwira ko akwishimira ndetse n'andi magambo meza gusa ntazabasha kubikubwira murebana.

3)      Inshuti ze zirakuzi: Bitewe n'ukuntu agukunda ajya kubiganiriza inshuti ze kandi anagutake imbere yabo, akenshi inshuti ze zikumenya mbere y'uko wowe uzimenya.

4)      Akwitaho cyane: Azakora uko ashoboye kose kugira ngo akwiteho, azajya ahangayikira kumenya uko umeze, nugira ikibazo azihutira kugufasha, n’urwara azakurwaza mbese akube hafi bishoboka.

5)      Aseka kenshi muri kumwe: Waba uri kumuganiriza ibisekeje cyangwa ibidasekeje, we araseka, nimuhuza amaso ahite amwenyura kuko aba yakwishimiye bihambaye.

6)      Azihutira kugusaba imbabazi: Iyo yagukoshereje cyangwa yakubabaje, aca bugufi akagusaba imbabazi kandi ntazongere gukora iryo kosa.

7)      Azagufuhira: Akenshi n’akubonana n'undi mukobwa bizamubabaza, uzabona akubajije byinshi ku mukobwa yababonanye kuko ntiyishimira kukubona urikumwe n’abandi bakobwa batariwe.

8)      Yibuka ibyo wamubwiye: Uzatangazwa n'uko azirikana cyane ibyo mwaganiriye, yaba ari ibintu bito cyangwa binini ababyibuka.

9)      Yishimira kugendana nawe: Ntibikunze kubaho ko umukobwa yemera kugendana n’umusore mu muhanda, niyemera ko mugendana abantu babareba nuko agukunda.

10) Agukurikirana ku mbuga nkoranyambaga: Muri ikigihe turimo cyo gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane uzasanga uyu mukobwa agukurikira ku mbuga ukoresha yaba ari Facebook, Instagram, Twitter n’ahandi.

Ibyo bimenyetso uko ari 10 nubibona ku mukobwa uzamenye ko agukunda ariko ataratinyuka kubikubwira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyoyitungira eric3 years ago
    Nshishikara kutwigisha kuko biradufasha cane narirya urukundo rwa kino gihe usanga bigoye kurutahura





Inyarwanda BACKGROUND