RFL
Kigali

FERWACY yemerewe gusubukura amarushanwa

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:3/11/2020 11:20
0


Ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare FERWACY, ryemerewe gusubukura amarushanwa binyuze mu ibaruwa bandikiwe na Minisiteri ya Siporo.



Usibye Tour du Rwanda ya 2020 yarangiye tariki 1 Werurwe 2020, nyuma y'ibyumweru 2 gusa mu Rwanda hahise hagaragara umuntu wanduye Coronavirus, iri shyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare nta rushanwa bigeze bongera gutegara ku butaka bw'u Rwanda.


Umukino w'amagare ni umwe mu mikino yigaruriye abanyarwanda n'abanyarwandakazi

Ubwo habaga inteko rusange ya FERWACY yateraniye Hilltop kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubuyobozi bwa FERWACY bwari bwatangaje ko biteguye gusubukura amarushanwa igisigaye ari uruhushya ruva ku babishinzwe.

Muri iki gitondo rero tariki 3 Ugushyingo ni bwo Minisiteri ya Siporo binyuze ku munyamabanga wayo Shema Maboko Didier, FERWACY yahawe uburenganzira bwo gusubukura imikino harimo no kwitegura Tour du Rwanda 2021.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND