Ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare FERWACY, ryemerewe gusubukura amarushanwa binyuze mu ibaruwa bandikiwe na Minisiteri ya Siporo.
Usibye
Tour du Rwanda ya 2020 yarangiye tariki 1 Werurwe 2020, nyuma y'ibyumweru 2
gusa mu Rwanda hahise hagaragara umuntu wanduye Coronavirus, iri shyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare nta rushanwa bigeze bongera gutegara ku butaka bw'u
Rwanda.
Umukino w'amagare ni umwe mu mikino yigaruriye abanyarwanda n'abanyarwandakazi
Ubwo
habaga inteko rusange ya FERWACY yateraniye Hilltop kuwa Gatandatu w’icyumweru
gishize, ubuyobozi bwa FERWACY bwari bwatangaje ko biteguye gusubukura
amarushanwa igisigaye ari uruhushya ruva ku babishinzwe.
Muri
iki gitondo rero tariki 3 Ugushyingo ni bwo Minisiteri ya Siporo binyuze ku
munyamabanga wayo Shema Maboko Didier, FERWACY yahawe uburenganzira bwo
gusubukura imikino harimo no kwitegura Tour du Rwanda 2021.
TANGA IGITECYEREZO