RFL
Kigali

Ku myaka 29, umugore yahisemo kwihindura umugabo yibagisha amabere ndetse ahindura izina rye-AMAFOTO

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:3/11/2020 11:24
0


Jareth Nebula wavukiye i Washington yari umugore kugeza afite imyaka 29, kuva icyo gihe, yahisemo guhindura umubiri we maze aba umugabo. Uyu munsi Jareth afite imyaka 34 kandi ntagishaka kuba umugore ndetse nta n’ubwo ashaka kuba umugabo ukundi, arifuza kubaho nta gitsina afite.




Mu gihe yari amaze kwihindura umugabo, Jareth Nebula yagiye gukora muri salon de coiffure, ariko akomeza kumva atamerewe neza nyuma yo kwihindura no guhindura isura ye yumva ashaka kutagira icyiciro na kimwe abarizwamo.


Uyu munsi Jareth Nebula afite imyaka 33, yahisemo kwihindura umugabo no kwibagisha amabere ndetse akora uko ashoboye kose ngo agaragare nk’umuntu muto ndetse kuri ubu yifuza kwitwa umuntu utagira icyiciro abarizwamo.


Jareth utarashatse gutangaza izina rye yakoreshaga mbere akiri umugore yagerageje kwihindura ikintu kidasanzwe kugira ngo agaragare nk’udasanzwe n’ubundi.


Gusa nubwo bimeze bityo, Jareth yavuze ati: "Nyuma yo kwihinduza ubu nkaba ntari umugore ndetse nkaba ntari n’umugabo nasanze nararengereye, naribeshye, ntabwo ndi umugabo cyangwa umugore, ntabwo ntekereza ko ndi umuntu ahari nkomoka mu yindi si".


Kugeza ubu Jareth aricuza ibyo yakoze ndetse ababazwa no kuba abantu bamubona gutyo, nta cyiciro agira abarizwamo.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND