Jareth Nebula wavukiye i Washington yari umugore kugeza afite imyaka 29, kuva icyo gihe, yahisemo guhindura umubiri we maze aba umugabo. Uyu munsi Jareth afite imyaka 34 kandi ntagishaka kuba umugore ndetse nta n’ubwo ashaka kuba umugabo ukundi, arifuza kubaho nta gitsina afite.
Mu gihe yari amaze kwihindura umugabo, Jareth Nebula yagiye gukora
muri salon de coiffure, ariko akomeza kumva atamerewe neza nyuma yo kwihindura no guhindura isura ye yumva
ashaka kutagira icyiciro na kimwe abarizwamo.
Uyu munsi Jareth Nebula afite imyaka 33, yahisemo kwihindura
umugabo no kwibagisha amabere ndetse
akora uko ashoboye kose ngo agaragare nk’umuntu muto ndetse kuri ubu yifuza
kwitwa umuntu utagira icyiciro abarizwamo.
Jareth utarashatse gutangaza izina rye yakoreshaga mbere
akiri umugore yagerageje kwihindura ikintu kidasanzwe kugira ngo agaragare nk’udasanzwe
n’ubundi.
Gusa nubwo bimeze bityo, Jareth yavuze ati: "Nyuma yo kwihinduza
ubu nkaba ntari umugore ndetse nkaba ntari n’umugabo nasanze nararengereye,
naribeshye, ntabwo ndi umugabo cyangwa umugore, ntabwo ntekereza ko ndi umuntu
ahari nkomoka mu yindi si".
Kugeza ubu Jareth aricuza ibyo yakoze ndetse ababazwa no kuba
abantu bamubona gutyo, nta cyiciro agira abarizwamo.
Src: santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO