Kuri uyu wa Mbere tariki ya 02 Ugushyingo 2020, ni bwo Rayon Sports yiganjemo amasura mashya y'abakinnyi yatangiye imyitozo yitegura umwaka utaha w’imikino wa 2020/21, yayobowe n'umutoza Guy Bukasa ndetse bakaba banasuwe na komite nyobozi nshya y'iyi kipe.
Rayon Sports yakoze imyitozo ya mbere nyuma y’amezi arindwi abakinnyi badakorera hamwe kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije abatuye Isi.
Ni imyitozo yagaragayemo abakinnyi bashya barimo Umunya-Côte d’Ivoire Jean Vital Ourega wavuye muri TP Mazembe, Umunye-Congo Manasseh Mutatu wavuye muri Gasogi United, Umunyezamu Bashunga Abouba waguzwe muri FC Buildcon yo muri Zambia, Niyigena Clément waguzwe muri APR FC na Mujyanama Fidèle wavuye muri Heroes FC.
Harimo kandi Mudacumura Jackson wavuye muri Heroes, myugariro Habimana Hussein na Sugira Ernest.
Mu batagaragaye mu myitozo ya mbere ya Rayon Sports, harimo Umunyezamu Kwizera Olivier na kapiteni wa Rayon Sports, Rugwiro Hervé, bari mu ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mu gihe Sekaman Maxime atagaragaye na Oumar Sidibé wari waragiye gusura umuryango muri Mali.
Komite Nyobozi nshya ya Rayon Sports iyobowe na Perezida wayo, Uwayezu Jean Fidèle, yasuye abakinnyi kuri iyi myitozo, bagirana ibiganiro aho mubyo bahize harimo kwegukana igikombe cya Shampiyona ya 2020/21.
Sugira Erneste ari mu bakinnyi batangiye imyitozo muri Rayon Sports
Jean Vital Ourega wavuye muri TP Mazembe yatangiye imyitozo muri Rayon Sports
Rutahizamu Drissa Dagnogo nawe yatangiye imyitozo
Manace Mutatu wavuye muri Gasogi United yatangiye imyitozo muri Rayon Sports
Mugisha Gilbert yatangiye imyitozo muri Rayon Sports
Umunyezamu Bashunga Abouba wavuye muri Buildcon yo muri zambia ari mu batangiye imyitozo
Umutoza Guy Bukasa wavuye muri Gasogi yakoresheje imyitozo ya mbere muri Rayon Sports
Bukasa yaganiriye na Kom,ite nshya ya Rayon Sports
Perezida wa Rayon Sports aganira n'abakinnyi
TANGA IGITECYEREZO