RFL
Kigali

Ntuzumve utuje cyane n'ubundi ntazaguma mu buzima bwawe azigendera byanze bikunze

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:3/11/2020 10:37
0


Ku bw'amahirwe mwarahuye, ku bw’amahitamo muramenyana muba inshuti. Ariko nibigera mu kuba mwagumana kugeza ku iherezo, ntabwo bizasaba ko biba amahitamo y’umuntu umwe mwese bizabasaba guhitamo. Ibyo mwanyuranyemo nta cyo bivuze nibiba guhitamo ku bw’impamvu tugiye kureba azana gusiga.



Guhurira hamwe ni ibintu bisanzwe kuko abantu bahora bahura, ahubwo kugumana hamwe ni byo bigora kandi biranakomeye. Iteka ryose ni ikintu kiza ushobora kubona gusa iteka ntabwo bigenwa n’abantu ubwabo, ahubwo ibyo banyuranamo ni byo bigena iteka ryose n'ubwo rimwe na rimwe biba imbusane. 

Mwiyumvanamo kubera ko mubishaka. Mutakarizanya igihe kubera ko ari cyo kintu cya nyacyo mwumva mwakora, ariko igihe nikigera mwembi bizabagora kubera ko mutabishoboye, ntabwo muzi neza niba muzabasha kubaho mwishimye mwembi ubwanyu. Mu gihe mwagafashe mu byitegura ahubwo muzagifata mutandukana. Iyo niyo ntangiriro ya byose.

Urukundo rwapfuye hagati yanyu na mbere y’uko rubaho. Iyo abantu badahuza ngo baganire kenshi gashoboka urukundo hagati yabo bombi rurapfa. Urukundo kandi rupfa kubera intego zidasobanutse abo bantu bombi baba bafite, niba ntazo mwigeze rero ntutegereze ngo wumve utuje n'ubundi uwo muntu nta gihe mufitanye.

Hari igihe uba ubona umuntu muri kumwe adashobora kuguha urukundo rwa kimwe cya kabiri cy’urwo wifuza mu buzima, ibi nabyo niba utabishoboye ntuzamutegereze mu bawe.

Uyu muntu azigendera igihe bizakuzamo ko ugiye kumusimbuza kuko icyo gihe ntuzaba ugishoboye kumuha ibyishimo agukeneye ho. Niba warahindutse akaba atakikubona nka mbere, ntiwishuke ngo umutegereze. Umwanditsi w’ikinyamakuru LikeLovequotes witwa Manoj yaranditse ati ”Rekera aho gushaka uwo muhuje imico, ahubwo ushake uruhande rwawe rwiza wazimije”. Akenshi abantu bahunga urukundo kuko babura ibyo bateganyaga kubona muri urwo rukundo rwabo.

Urukundo ntaho ruhuriye n’amafaranga cyangwa ibyo umuntu atunze, gusa abantu bavuga ko nabyo biba byiza ariko iyo urukundo ruhari ku mpande zombi gusa ntuzishuke ko azagusiga kubera nta mafaranga ufite cyangwa indi mpamvu ahubwo ni uko mutaremewe kuba hamwe, wibuke ko mwakundanye ku bw’amahitamo, nta bushake bwagaragajwe ku mpande zombi cyangwa ku ruhande rumwe. Amafaranga ni ay'ako kanya arashira ntuzayahore umuntu.

Ubwiza bw’inyuma ntabwo ari ingenzi cyane ariko ubwiza bw’imbere ntibugereranywa. Gusa nk’uko namwe mubizi abantu ntibita ku bwiza cyane, ariko umuntu ufite ubwiza bw’umutima azaruta umuntu wirata isura igaragarira amaso. Niba ubyibonaho uwo muntu muri kumwe si uwawe, ntuzishuke ngo wicare utimaze. Uko ugaragara si byo bigukundisha abantu iby’ukora ni byo bibagukundisha.

Ku bagabo, kugira isura ikurura abantu cyane ku mugore ni nk’ubutunzi cyangwa ikindi bazi ko batunze mu rugo, ni kimwe no kubagore kuba afite umugabo wiyubaha, umugabo umukunda, ukora imyitozo ngororamubiri, ugaragara neza ni ishema aba adasangiye n’abandi bagore gusa ibi byose ntibikagushuke. Niba agukunda nawe uzamukunde ariko uzitonde kuko urukundo rubabaza ubuzima bwose iyo wakinnye nabi. Bagenda kuko bashaka kugenda kandi ntacyo wakora ngo ubahagarike.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND