RFL
Kigali

Marie France wamamaye nka Sonia agiye gusohora filime yihariye irimo abakinnyi bakomeye na ba Nyampinga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/11/2020 18:12
2


Niragire Marie France wabaye umugore wa mbere washinze Televiziyo mu Rwanda, yatangiye gutanga integuza ya filime y’uruhererekane nshya yise ‘Little Angels’ yahurijemo abakinnyi ba filime bakomeye ndetse na bamwe mu bakobwa bahatanye mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda.



Niragire ni umukinnyi wa filime wabigize umwuga akanaziyobora. Aherutse gushora imari mu itangazamakuru aba umugore wa mbere mu Rwanda ufunguye Televiziyo yigenga, atanga akazi k’urubyiruko n’abandi.

Yamamaye nka Sonia mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda no muri Cinema abicyesha filime yitwa ‘Inzozi’ yakinnyemo n’izindi zakomeje izina rye kugeza n’ubu. Ni umwe mu barambye muri Cinema nyarwanda. Ndetse hari benshi yafashije gukabya inzozi zo gukina filime.

Uyu mugore amaze iminsi mike atanga integuza ya filime ‘Little Angels’, yakoze nyuma y’amahugurwa akomeye yahawe n’itsinda ry’abantu baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye n’uruganda rwa filime ndetse n’ikorwa rya filime kugeza ishyizwe ku isoko.

Ni amahugurwa yahuriyemo n’Abanyarwanda n’abandi bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika. Uyu mugore yanahuguwe n’ikigo Kwetu Film Institute n’ibindi bigo bifite aho bihuriye n’inganda ndangamuco.

Iyi filime yanditswe mu gihe cy’amezi atandatu kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2019. Ni mu gihe amashusho yafashwe mu gihe kingana n’ibyumweru bitanu harimo ibikorwa byose nkenerwa byari mu nyandiko y’umwanditsi w’iyi filime.

Yakinnyemo abanyamideli, ababyinnyi, abanyamuziki, abanyamakuru n’abandi barimo Niragire Marie France; abanyamideli Olivier Dave, Blaise na Aime, Umurungi Sandrine wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019.

Umunyamideli Uwase Aisha wahatanye muri Miss Supranational 2019, Miss Rwanda 2020 no muri Miss Calabar Africa 2020, umukinnyi wa filime Irunga uzwi muri filime ‘Bamenya’, Israel, James, Ishimwe Bella wahatanye muri Miss Rwanda 2019, Ibrahim n’abandi.

Filime ‘Little Angels’ yubakiye ku buzima busanzwe bwa buri munsi bw’urubyiruko ndetse n’umuryango muri rusange. Ni filime yitezweho gusubiza ibibazo birimo nk’impamvu ababyeyi bahitamo guhisha abana babo amwe mu mabanga kandi akabagiraho ingaruka mu buzima bwabo.

‘Little Angels’ izanitsa ku kibazo cyibazwa na benshi “Ese umusore ukize nukora akahe kazi? Kuki abakobwa bakunda basore bafite uburanga.”

Niragire Marie France yabwiye INYARWANDA, ko filime ‘Little Angels’ ayitezeho kugira uruhare mu kuzamura uruganda rw’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) no gushyigikira umurimo muri rusange.

Avuga ko iyi filime izatuma habaho kubwizanya ukuri mu miryango, ababyeyi bagategura abana babo kandi bakabaha uburere bwiza buzababera akabando bicumba.

Ni filime kandi avuga ko izagaragaza impano nshya z’abakinnyi badasanzwe bamenyerewe muri cinema yo mu Rwanda.

Ati “Ni film nitezeho ko yagira uruhare mu kuzamura made in Rwanda, gushyigikira umurimo muri rusange, kubwizanya ukuri mu miryango ndetse no kwiyongera muzindi film nziza dufite Nyarwanda.”

Niragire avuga ko iyi filime ‘Little Angels’ izajya itambuka kuri Genesis TV Canal+ ya hano mu Rwanda. Ibaye filime ya kabiri uyu mugore akoze nyuma ya filime ngufi yitwa ‘Inzozi za Mata’

Niragire Marie France yakinnye muri filime zirimo ‘Urudasanzwe’ yasohotse mu 2009 yakinnyemo ari umupolisikazi ukunda imfungwa, ‘Inzozi’ ya kompanyi Silver Production, ‘Umugore w’umutima’, ‘Teta’, ‘Imbarutso’ n’izindi.

Niragire Marie France umukinnyi w'impano itangaje umaze igihe kinini mu ruganda rwa cinema

Amashusho ya filime 'Little Angels' yafatiwe mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali

Iyi filime izagaragaramo cyane abakobwa n'abasore bazwi mu ruganda rwo kumurika imideli

Filime 'Little Angels' yakinnyemo abakinnyi ba filime b'amazina azwi na ba Nyampinga

Niragire Marie France [Ufite ururabo mu ntoki], umunyamakuru akaba n'umuhanzi mu cyiciro cy'ikinamico Aron Niyomwungeri [Ufite ekuteri mu ijosi] n'abandi

Umurungi Sandrine wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 [Ubanza ibumoso] na Niragire Marie France






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mudehe3 years ago
    Ibintu byo kuzana ubutinganyi ni umwanda ubwo koko ni gute mufata abahungu mukabashyiraho makeup ko uko ariko ubutinganyi bwamamazwa ndababaye arhee rwose wa mugore we uje nabi nkutagira ubwenge njye sinayireba aski biteye isesemi pe.
  • Bishop3 years ago
    Nisohoke kbsa





Inyarwanda BACKGROUND