RFL
Kigali

Bushayija Pascal uri gukora umuziki akuze ngo nta nyungu azawukuramo ahubwo azawuraga abana be

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:2/11/2020 18:21
0


Bushayija Pascal usibye kuba yaramamaye mu mwuga w’ubugeni afite zimwe mu ndirimbo zakanyujijeho harimo iyitwa Dina aherutse no gukorera amashusho. Hari bimwe mu byo azwiho abandi bamwubahira ariko yifuza ko umuziki akora uzagirira akamaro abamukomokaho.



Mu kiganiro kihariye yahaye inyarwanda.com yasobanuye ko abantu bamuziho kwihangana. Ati:”Icyo nanjye nkiyiziho”. Yakomeje avuga ko ikindi kintu azwiho ari ugukora cyane. Ati: ”Nta mwanya njya mbonera abandi bantu. Abantu b’inshuti ze bajya bamubaza ikimutera kudasabana akabura igisubizo kuko akunze kuba ari wenyine ari kurwana n’ibimureba.

Kuburira umwanya inshuti ze avuga ko atari ukwirata ahubwo abiterwa nuko yakuze. Igihe kirekire akunze kuba afite ibimuhuza. Ati: ”Kugira ngo umuntu amenye ibyo mba mpugiyeho biragorana cyane ariyo mpamvu ikintu kijyanye no guasabana kingora”. Ikintu cya nyuma yiyiziho ni ugutuza cyangwa se kurangwa n’amahoro

Asobanura ko ikintu aha agaciro kurusha ibindi byose ari ugutuza cyangwa se kwiha amahoro. Bushayija Pascal atuye ahantu hatuje ku buryo asobanura ko ari byo bimushimisha. Ati: ”Ahantu hari abantu benshi simpakunda cyane”.

Imikino irimo Biyali cyangwa se aho bari kureba imipira ahanga urunuka. Ibi bishimangirwa n’uko aheruka muri stade afite imyaka 18. Ku myaka 63 y’amavuko ntarinjira mu kabyiniro. Hakiriho utubari yakundaga kwinjira mu kabari akicara wenyine bikaba akarusho iyo yabaga ari aho bacurangaira umuziki w’imbone nkubone (live music).

Bushyayija Pascal yifuza gusigira uwuhe murage abamukomokaho?

Ku bijyanye no guhitamo ibyo bazakora asobanura ko bazahitamo ibyo bashaka. Ati:”Ntabwo nshobora kuvuga ngo jye umwana wange ndashaka ko akora ibyo nakoze kuko nabikoze abantu batazi ibyo ari byo”.

Umuziki awukora kubera kuwukunda kuko ntawutegerejemo amafaranga. Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo Elina yaririmbye ishingiye ku nkuru mpamo n’izindi zose yazikoze hagati y’1985-1987. Ati: ”Umuziki natangiye kuwucuranga mfite imyaka 17 niga ku nyundo”. Uko yazikoze icyo gihe yajyaga azicuranga ku Nyundo mu bitaramo ariko aza kuzibika yigira mu bugeni.

Umuziki wa none ntawibonamo

Aho ahugukiye yasanze ab’ubu bari gukora umuziki utandukanye n’uwo bakoraga bakiri bato kuko wabaga ushingiye ku nyandiko zifite aho zishingiye n’inkuru mpamo kandi ucurangitse mu buryo bwa gihanga. Ati:”Uko ngana uku ntabwo najya kuririmba biriya bintu bya biriya bana”.

Indirimbo za kera yahisemo kuzisubiramo mu buryo bugezweho ariko bushingiye ku mwimerere. Yaje kubona producer Jay P ubu ni we bari gukorana akamufasha gusubiramo indirimbo ze yakoze mu kinyejana cya 20.

Bushayija Pascal afite izihe gahunda mu rugendo rwa muzika?

Avuga ko hari abatekereza ko abantu bazi ko yaje gushaka amaronko mu muziki ariko abikora ku nyungu z’abamukomokaho. Ati:”Ni ukugirango nzabone icyo nsigira abana bange igihe nzaba ntakiriho kandi nzi neza ko hari igihe uriya muziki wange uzaba ushakishwa urabyemera?”. 

Uyu musaza uherutse gukora amashusho y’indirimbo Dina akayishyira kuri shene ye ya You Tube asobanura ko byose abikorera abana be kuko we nta nyungu abitezeho ahubwo abazamukomokaho baba abana be cyangwa se abuzukuru be bazazibyaza umusaruro. 

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'DINA' YA BUSHAYIJA PASCAL


 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND