RFL
Kigali

Uruhisho rw’Itorero Inganzo Ngari ryasohoye indirimbo irata u Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/11/2020 13:12
1


Itorero Inganzo Ngari rimaze kubaka ibigwi mu Rwanda mu mbyino gakondo, ryasohoye amashusho y’indirimbo nshya bise ‘Rwanda Rwatubyaye’ bavuga ko bagiye gukomeza gusohora indirimbo mu gihe ibitaramo bihuza abantu bitarasubukurwa kubera icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.



Indirimbo ‘Rwanda Rwatubyaye’ ikubiyemo ibisingizo byo kurata u Rwanda, no kwishimira aho rugeze mu nzego zitandukanye z’ubuzima. Ikangurira abanyarwanda gukunda u Rwanda no kurukundisha abandi.

Amashusho yayo agaragaramo ababyinnyi bazwi barimo Ntwali, Rwasamanzi, Ndahiro, Nkurunziza, Murangira, Izere, Icakanzu Francoise Contente, Musa, Eric, Serge Nahimana, Alain n’abandi benshi babyina Kinyarwanda bikanogera benshi.

Hari aho iri torero ry'imbyino gakondo Inganzo Ngari riririmba rigira riti “Rwanda rwatubyaye, inkingi twegamyeho. Ishema ryawe ntirihinyuka. Rwanda rw’Intwari ubaye ubukombe. Twebwe abavukarwanda, turagukunda. Tuziko ubutwari bwawe budahinyuka kuva cyera kugeza ubu,”

Nahima Serge Umuyobozi w’Itorero Inganzo Ngari yabwiye INYARWANDA, ko iyi ndirimbo bayitezeho gufasha urubyiruko rw’u Rwanda gukunda imbyino gakondo no gukundisha abantu Igihugu cyabo ndetse bikabatera ishema ryo kwitwa Abanyarwanda.

Si yo ndirimbo ya mbere Itorero Inganzo Ngari rikoze kuko bakunze gusubiramo iza kera bagira ngo abantu bazimenye. Hari nk’indirimbo bafitwe yitwa ‘Mbaririmbe’.

Nahimana avuga ko mu gihe ibitaramo bitarasubukurwa bagiye gukomeza gusohora indirimbo. Ati “Icyo duhishiye Abanyarwanda ni uko dufite indirimbo nyinshi tugiye gushyira hanze mu gihe ibitaramo bitaratangira. Ariko igihe bizatangrira tukazafata iya mbere mu gutaramira Abanyarwanda.”

Iyi ndirimbo ‘Rwanda Rwatubyaye’ yahimbwe na Mukamulisa Betty. Itunganywa mu buryo bw’amajwi na Bob n’aho amashusho yafashwe na Trancy.

Itorero Inganzo Ngari rimaze imyaka irenga cumi n’itatu ryubakiye ku mbyino gakondo n’imikorongiro itandukanye. Bamaze gukorera ibitaramo bikomeye mu Rwanda no mu mahanga.

Mu 2018 bakoze igitaramo cy'uburyohe cyaranzwe n'ibyishimo bisa byazamuwe n'umukino 'Urwamazimpaka' wubakiye ku rugendo rw’iterambere u Rwanda rugezeho.

Muri Mata 2019 bataramye mu iserukiramuco nyafurika ry’imbyino ryahuje abanyafurika baba muri Amerika rizwi nka Africa Dance Festival.

Ku wa 22 Gashyantare 2020, Itorero Inganzo Ngari ryasusurukije ibirori byasize Nishimwe Naomie yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2020.


Itorero ry'imbyino gakondo, Inganzo Ngari ryasohoye amashusho y'indirimbo 'Rwanda Rwatubyaye' ryizeza ibikorwa byinshi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "RWANDA RWATUBYAYE" Y'ITORERO INGANZO NGARI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rwema Eric3 years ago
    Indirimbo nziza cyane mukomerezeho nganzo ngali,





Inyarwanda BACKGROUND