RFL
Kigali

Nakamuretse agafata umupira, gusa mumbabarire ku bw'ikosa nakoze - Paul Pogba

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:2/11/2020 9:15
0


Nyuma y'umukino Manchester United yatsinzwemo na Arsenal, Paul Pogba yasabye imbabazi abafana ba Manchester United avuga ko yakoze ikosa ry'ubujiji ryatumye batakaza amanota atatu kandi atari ko byakagenze.



Uyu mukinnyi wo hagati mu ikipe y'igihugu y'Abafaransa, yatangaje ko ubusanzwe kugarira izamu atari ibintu amenyereye, gusa akeneye kubyiga akabimenya. Yagize ati "Ubusanzwe ntabwo ndi umuhanga mu kugarira izamu gusa nabyo nkwiye kubigiraho ubumenyi." 


Ikosa Paul Pogba yakoze ni ryo ryatumye Manchester United itakaza umukino

Yakomeje ati "Nashakaga kumutanga umupira gusa numva namukozeho. Nari mbizi ko ari mu rubuga rw'amahina kandi mbizi ko bishobora kuba ikosa, ntabwo nagomba kumukoraho nari kumureka agafata umupira ubundi nkamubuza kwinjira.”

Ku munota wa 67 w'umukino ni bwo Paul Pogba yakandagiye myugariro wa Arsenal, Hector Bellerin mu rubuga rw'amahina, ibintu byatumye Arsenal ibona Penariti yatsinzwe na Pierre Emerick Aubameyang, umukino urangira Manchester United iwutakaje.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND