RFL
Kigali

Perezida Kagame yifurije ishya n’ihirwe Musenyeri Antoine Kambanda wagizwe Karidinali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/11/2020 15:15
2


Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifurije ishya n’ihirwe Musenyeri Antoine Kambanda uherutse kugirwa Karidinali.



Tariki 25 Ukwakira 2020, nib wo Papa Francis Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi yatangaje abakardinali bashya 13 barimo Arikiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda wahise yandika amateka yo kuba umunyarwanda wa mbere ugizwe Kardinali (Cardinal). 

Mu butumwa bwe bwo kuri iki Cyumweru tariki 01 Ugushyingo 2020, Perezida Kagame yabwiye Karidinali Antoine Kambanda ko “u Rwanda rutewe ishema kandi rushimishijwe n’ubutumwa bushya wahawe n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Nyirubutungane Papa Francisco, wakugize Karidinali.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ‘Mu izina ryanjye bwite, no mu izina ry’Abanyarwanda bose, turakwifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo mishya, nka Karidinali wa mbere mu mateka y’u Rwanda’.

Yabwiye Karidinali Antoine Kambanda ko ikamba yambitswe ari ishema kuri we ndetse no kuri Kiliziya Gatolika; bikaba agaciro gakomeye ku Banyarwanda bose no ku gihugu.

Perezida Kagame yabwiye Antoine Kambanda ko kuba yagizwe Karidinali nyuma y’imyaka ibiri ishize agizwe Arkiyepiskopi wa Kigali ari ‘ikimenyetso cy’impano ufite mu kunoza umurimo w’Imana’.

Yamubwiye kandi ko ari ikimenyetso ‘cy’uko Kiliziya Gatolika y’u Rwanda imaze kuba ubukombe, nyuma y’imyaka 120 igeze mu Rwanda’.

Umukuru w’Igihugu avuga ko Kiliziya Gatolika ikomeje kugira uruhare mu kubaka Igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ‘cyane cyane mu isanamitima, kunga no kubanisha Abanyarwanda’.

Perezida Kagame avuga kandi ko Kiliziya Gatolika ikomeje no kugira ubufatanye na Leta mu guteza imbere uburezi, ubuzima, n’imibereho myiza by’Abanyarwanda. Ati “Ibi byose ni ibyo kwishimira.”

Umukuru w’Igihugu yijeje Karidinali Antoine Kambanda ‘ubufatanye mu mirimo yanyu by’umwihariko na Kiliziya Gatolika muri rusange’. Ati “Ugire Amahoro y’Imana.” 

Aba bakardinali bashya 13 barimo Antoine Kambanda bazatangira inshingano zabo tariki 28 Ugushyingo 2020 nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru gitangaza amakuru y'i Vatican.

Abakardinali ni bo batora Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatorika ku Isi, ibisobanuye ko buri mu Kardinali aba ari umukandida wo kuba Papa. Ni abantu kandi baba hafi ya Papa bakamugira inama mu bintu bitandukanye.

Kardinali ni rwo rwego rukuru rwo mu buyobozi bwa Kiliziya Gatolika umuntu ageraho mbere yo kuba Papa. Kiliziya Gatolika yari isanzwe ifite abakardinali 219, muri abo 29 gusa nibo bo mu ku mugabane wa Afurika. Ni mu gihe u Butaliyani bufite Abakardinali 41.


Perezida Paul Kagame yageneye ubutumwa Karidinali  Antoine Kambanda amwifuriza ishya n'ihirwe mu butumwa yahawe na Nyirubutungane Papa Francisco


Perezida Kagame yabwiye Antoine Kambanda ko afite impano mu kunoza umurimo w'Imana








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nzayisenga3 years ago
    Turabishima kabisa nakomereze aho
  • ťuýiżeŕe vedaste3 years ago
    nkwifuruje kuzahirwa ninshingano wahawe





Inyarwanda BACKGROUND