Uwayezu Sylvie uzwi nka Visha Keiz umuhanzikazi Nyarwanda ukora umuziki wo mu njyana ya DancerHall, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye Never Give yiganjemo ururimi rw’Ikigande. Yatangarije INYARWANDA ko amajwi ya mbere y’iyi ndirimbo yasohowe mu buryo butumvikanywe ho gusa ngo iya nyayo ni iyo yasohoye.
Visha Keiz wemeza ko ashaka kugeza umuziki Nyarwanda ku yindi ntera by’umwihariko mu bahanzikazi, yasobanuye ko yandika iyi ndirimbo yabonaga hari abantu bakunze kurambirwa ku ntego zabo kubera akantu gato cyangwa bagaterwa ipfunwe n’ibyo bakora bigatuma inzozi zabo zidindira. Yagize “Umuziki wacu hano mu Rwanda ugomba kumvikana cyane mu banyamahanga".
"Abahanzikazi by’umwihariko turashoboye kandi twakora ibirenze ibya basaza bacu, ni muri urwo rwego rero nanditse iyi ndirimbo nsaba buri wese kutadohoka ku byo yiyemeje. Nakoresheje ururimi rw’ikigande cyane ndetse n’icyongereza kugira ngo n’ab'ahandi bumve ko dushoboye, kandi n’uburyo amashusho akoze harimo isomo rikomeye ku bantu batekereza ko ibyo bakora biteye ipfunwe”.
Visha Keiz yatangaje ko nyuma y’iyi ndirimbo Never
Give Up, azashyira hanze indi yise Banana iri mu njyana ya Zuke. Never Give Up
ni ijambo rikunze gukoreshwa n’abantu benshi bagaragaza imbamutima zabo ku bintu
runaka bumva batazatatira cyangwa bashaka kugaragaza ko hari abo batazasiga
mu buzima. Never Give Up ya Visha Keiz mu majwi yakozwe na Boltma, amashusho
akorwa na Belle Hapa Films.
REBA HANO NEVER GIVE UP YA VISHA KEIZ
TANGA IGITECYEREZO